Deo Salvator yasohoye album ya kabiri iriho indirimbo yatuye umubyeyi we

Imyidagaduro - 08/06/2022 9:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Deo Salvator yasohoye album ya kabiri iriho indirimbo yatuye umubyeyi we

Umuhanzi w'umucuranzi wa gitari Deo Salvator yashyize ahagaragara album ya kabiri yise ‘Life Within Vol. II’ iriho indirimbo yatuye umubyeyi we kubera ubuzima babanyemo.

Iyi album inavuga ku rugendo rw’ubuzima bw’umucuranzi kuva avutse kugera aho abereye umuhanzi. Iriho indirimbo 'Eyes of your heart', 'Lantern', 'Abarame', 'Golden Light', '432 Hz', 'Mending Dreams', 'Imizi', 'Ubudasa' yakoranye na Munyakazi Deo, 'Alleviant', 'Guid at Sea' na 'The Train of Elan'.

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi ndirimbo ‘Ubudasa’ yakoranye na Deo Munyakazi, ihwitura umuryango nyarwanda kugabanya gushyira igitutu kubana babo cyane cyane abakobwa ngo ko badakora ubukwe.

Ni igitekerezo avuga ko ‘cyavuye ku kubona inshuti nyinshi zishyirwaho icyo gitutu [Cyo gushaka].’

Muri iyi ndirimbo hari aho aba bahanzi baririmba bagira bati ‘Mu isi y'ubudasa ubwiza n'ububi. Rubanda isangiza ibicantege. Urujijo rw'umwali rushingiye kukinyoma, tera intambwe ushinje utsinde iryo jwi. Uzabwire n'abandi ko gusaza aricyiciro mwireme rya rubanda kubangavu nkawe. Amabyiruka yawe yatobwe n'ibihe Ahazaza hawe nahubugingo bwawe n'igihe "

Iyi album ya kabiri y’uyu muhanzi Life Within Vol. II iriho indirimbo 11. Ni mu gihe iya mbere yitwa Life Within Vol I iriho indirimbo 10.

Yabwiye INYARWANDA ko izi album zombi zivuga ku buzima abamo n’ubw’abandi bamukikije. Avuga ko by’umwihariko iya mbere igaruka kubyo mu buto, iya kabiri ikavuga ku bihe ‘turimo n’ibibirimo’.

Ati “Buri kimwe kivugwaho [Mu ndirimbo] gifite ubutumwa runaka bwo guhindura sosiyete buturutse ku gikorwa runaka cyabereyemo."

Uyu muhanzi ku wa 4 Kamena 2022 yakoze igitaramo cyo kumvisha abantu iyi album cyabereye ahitwa 'L'espace.

Muri iki gitaramo bafashe umunota wo kunamira Giorgio Fontana, umugabo wafashije abahanzi benshi akaba yaratabarutse mu minsi ishize.

Inzu ye itunganya imiziki yitwa Capolinea n’iyo yafashe amajwi y’iyi album ya Deo Salvator afatanyije n’umunyakenya witwa Geno ariko kuyatunganya (amajwi) byakozwe n’umunyabigwi w’umunya-Canada, Antoine Dufour.

Muri iki gitaramo kandi habaye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we. Salvator avuga ko Nyina afite uruhare runini ku nkuru ziganje kuri iyi Album yasohoye ‘kuko twabanye mu buto cyane kuko nakundaga ku muyobora iyo yabaga aguye kubera afite ubumuga bwo kutabona’.

Uyu muhanzi avuga ko kuri iyi album yashyizeho indirimbo yise ‘Guide at Sea’ yatuye umubyeyi we bitewe n’ubuzima babanyemo, aho bagendaga basubizwa inyuma n’abantu batekereza ko bagiye gusabiriza.

Ati “Muri iyi ndirimbo mba nsubiza amaso inyuma nibaza ku mpamvu, amaduka, banki, taxi zadusubizaga inyuma zitekereza ko tugiye gusaba kubera gusa mama atabona... Ariko ni byiza ko ibintu bigenda bihinduka." 

Deo Salvator yasohoye album ye ya kabiri ishingiye ku buzima yabanyemo n’umubyeyi we 

Ni gake uzasanga umucuranzi asohora ibihangano kugiti cye inaha- Deo Salvator yateye iyo ntambwe 

Pétronille, umubyeyi w’uyu mucuranzi wa gitari, yagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya Album ya mbere n’iya kabiri 

Umucuranzi wa gitar Deo Salvator we amaze gushyira hanze imizingo ibiri hanze 

Daniel, Se wa Salvator yashimye umuhungu we ku bw’urugendo rw’umuziki yiyeguriye    

Indirimbo za Salvator ziganjemo imirya ikora kubyiyumviro byawe bitandukanye n'indirimbo zirimo amajwi ya muntu tumenyereye 

Mu gitaramo cyo kumurika iyi album, Salvator n’inshuti ze batunguye umubyeyi we bamukorera ibirori by’isabukuru y’amavuko

 

Nyina wa Salvator afite ubumuga bwo kutabona. Yabaye imbarutse y’indirimbo ‘Guide at Sea’ umuhungu we yamuhimbiye ku bw’urugendo bagendanye

 

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA KABIRI YASALVATOR

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA MBERE YASALVATOR

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...