Iyi album inavuga ku rugendo rw’ubuzima bw’umucuranzi kuva avutse kugera aho abereye umuhanzi. Iriho indirimbo 'Eyes of your heart', 'Lantern', 'Abarame', 'Golden Light', '432 Hz', 'Mending Dreams', 'Imizi', 'Ubudasa' yakoranye na Munyakazi Deo, 'Alleviant', 'Guid at Sea' na 'The Train of Elan'.
Uyu muhanzi avuga ko muri iyi
ndirimbo ‘Ubudasa’ yakoranye na Deo Munyakazi, ihwitura umuryango nyarwanda
kugabanya gushyira igitutu kubana babo cyane cyane abakobwa ngo ko badakora
ubukwe.
Ni igitekerezo avuga ko ‘cyavuye
ku kubona inshuti nyinshi zishyirwaho icyo gitutu [Cyo gushaka].’
Muri iyi ndirimbo hari aho aba
bahanzi baririmba bagira bati ‘Mu isi y'ubudasa ubwiza n'ububi. Rubanda
isangiza ibicantege. Urujijo rw'umwali rushingiye kukinyoma, tera intambwe
ushinje utsinde iryo jwi. Uzabwire n'abandi ko gusaza aricyiciro mwireme rya
rubanda kubangavu nkawe. Amabyiruka yawe yatobwe n'ibihe Ahazaza hawe
nahubugingo bwawe n'igihe "
Iyi album ya kabiri y’uyu muhanzi Life
Within Vol. II iriho indirimbo 11. Ni mu gihe iya mbere yitwa Life Within Vol I
iriho indirimbo 10.
Yabwiye INYARWANDA ko izi album zombi
zivuga ku buzima abamo n’ubw’abandi bamukikije. Avuga ko by’umwihariko iya
mbere igaruka kubyo mu buto, iya kabiri ikavuga ku bihe ‘turimo n’ibibirimo’.
Ati “Buri kimwe kivugwaho [Mu
ndirimbo] gifite ubutumwa runaka bwo guhindura sosiyete buturutse ku gikorwa
runaka cyabereyemo."
Uyu muhanzi ku wa 4 Kamena 2022
yakoze igitaramo cyo kumvisha abantu iyi album cyabereye ahitwa 'L'espace.
Muri iki gitaramo bafashe umunota wo kunamira Giorgio Fontana, umugabo wafashije abahanzi benshi akaba yaratabarutse mu minsi ishize.
Inzu ye itunganya imiziki yitwa
Capolinea n’iyo yafashe amajwi y’iyi album ya Deo Salvator afatanyije n’umunyakenya
witwa Geno ariko kuyatunganya (amajwi) byakozwe n’umunyabigwi w’umunya-Canada, Antoine
Dufour.
Muri iki gitaramo kandi habaye
kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we. Salvator avuga ko Nyina afite
uruhare runini ku nkuru ziganje kuri iyi Album yasohoye ‘kuko twabanye mu buto
cyane kuko nakundaga ku muyobora iyo yabaga aguye kubera afite ubumuga bwo
kutabona’.
Uyu muhanzi avuga ko kuri iyi album
yashyizeho indirimbo yise ‘Guide at Sea’ yatuye umubyeyi we bitewe n’ubuzima
babanyemo, aho bagendaga basubizwa inyuma n’abantu batekereza ko bagiye
gusabiriza.
Ati “Muri iyi ndirimbo mba nsubiza
amaso inyuma nibaza ku mpamvu, amaduka, banki, taxi zadusubizaga inyuma
zitekereza ko tugiye gusaba kubera gusa mama atabona... Ariko ni byiza ko
ibintu bigenda bihinduka." 
Deo Salvator yasohoye album ye ya
kabiri ishingiye ku buzima yabanyemo n’umubyeyi we 
Ni gake uzasanga umucuranzi asohora
ibihangano kugiti cye inaha- Deo Salvator yateye iyo ntambwe 
Pétronille, umubyeyi w’uyu mucuranzi
wa gitari, yagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya Album ya mbere n’iya kabiri 
Umucuranzi wa gitar Deo Salvator we
amaze gushyira hanze imizingo ibiri hanze 
Daniel, Se wa Salvator yashimye
umuhungu we ku bw’urugendo rw’umuziki yiyeguriye
Indirimbo za Salvator ziganjemo
imirya ikora kubyiyumviro byawe bitandukanye n'indirimbo zirimo amajwi ya muntu
tumenyereye
Mu gitaramo cyo kumurika iyi album,
Salvator n’inshuti ze batunguye umubyeyi we bamukorera ibirori by’isabukuru y’amavuko
Nyina wa Salvator afite ubumuga bwo
kutabona. Yabaye imbarutse y’indirimbo ‘Guide at Sea’ umuhungu we yamuhimbiye
ku bw’urugendo bagendanye
KANDA HANO WUMVE ALBUM YA KABIRI YASALVATOR