Denise ni izina rihabwa abakobwa rikaba rikomoka ku izina Dennis rihabwa abahungu. Iri zina kandi riri mu rurimi rw’Igifaransa gusa rikaba rituruka mu Bugiriki.
Denise rifite ubusobanuro 2 bitewe naho rikomoka
-Mu rurimi rw’Icyigiriki (Greek) izina Denise risobanura umuntu wagandukiye ikigirwamana cya Dionysus gitanga uburumbuke ku bihingwa by'umwihariko imbuto z’imizabibu arizo zikorwamo inzoga y’Umuvinyo izwi nka Vin cyangwa Wine.
-Mu rurimi rw’Ikiromani (Roman) izina rya Denise risobanura Ikigirwamana cy’inzoga y’Umuvinyo, aha hari mu gihe abantu bari bakizera ibigirwamana mbere y'uko bakizwa.

Izina Denise rikaba rifite andi mazina bihuje ubusobanuro ariyo; Denyce, Dennise hamwe Denice.
Ibiranga abakobwa bitwa Denise
-Usanga ba Denise bakunda kwihagararaho
-Bakunze kumenya gukoresha igihe cyabo neza
-Bashimishwa no kubona imiryango yabo imerewe meza
-Bakunda kugendana n’ibigezweho
-Gutembera babifata nk’ikintu gikomeye cyane cy’ingenzi
Ibyamamare bitwa Denise
-Denise Bucumi Nkurunziza akaba umugore wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi.
-Denise Richards umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika
-Denise Bidot umunyamidelikazi kabuhariwe akaba n’umukunzi w’icyamamare Lil Wayne
-Denise Nyakeru Tshisekedi umuganga ukomoka muri Congo.
Src:www.wikipedia.com,www.babynames.com