Denise izina ry’umukobwa w’ihagararaho akanakoresha igihe cye neza

- 08/02/2021 11:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Denise izina ry’umukobwa w’ihagararaho akanakoresha igihe cye neza

Kuri wowe wahawe izina rya Denise ariko utariziho byinshi, sobanukirwa ubusobanuro bwaryo maze umenye amavu n’amavuko y'iri zina ryiza rihabwa abakobwa.

Denise ni izina rihabwa abakobwa rikaba rikomoka ku izina Dennis rihabwa abahungu. Iri zina kandi riri mu rurimi rw’Igifaransa gusa rikaba rituruka mu Bugiriki.

Denise rifite ubusobanuro 2 bitewe naho rikomoka

-Mu rurimi rw’Icyigiriki (Greek) izina Denise risobanura umuntu wagandukiye ikigirwamana cya Dionysus gitanga uburumbuke ku bihingwa by'umwihariko imbuto z’imizabibu arizo zikorwamo inzoga y’Umuvinyo izwi nka Vin cyangwa Wine.

-Mu rurimi rw’Ikiromani (Roman) izina rya Denise risobanura Ikigirwamana cy’inzoga y’Umuvinyo, aha hari mu gihe abantu bari bakizera ibigirwamana mbere y'uko bakizwa.

Ikigirwamana Dionysus bakomoyeho izina Denise

Izina Denise rikaba rifite andi mazina bihuje ubusobanuro ariyo; Denyce, Dennise hamwe Denice.

Ibiranga abakobwa bitwa Denise

-Usanga ba Denise bakunda kwihagararaho

-Bakunze kumenya gukoresha igihe cyabo neza

-Bashimishwa no kubona imiryango yabo imerewe meza

-Bakunda kugendana n’ibigezweho

-Gutembera babifata nk’ikintu gikomeye cyane cy’ingenzi

Ibyamamare bitwa Denise

 -Denise Bucumi Nkurunziza akaba umugore wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w'u Burundi.

-Denise Richards umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika

-Denise Bidot umunyamidelikazi kabuhariwe akaba n’umukunzi w’icyamamare Lil Wayne

-Denise Nyakeru Tshisekedi umuganga ukomoka muri Congo.

Src:www.wikipedia.com,www.babynames.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...