Denis (Rwasa) na Allioni ijoro rya Saint valentine ryarabaryoheye-AMAFOTO

- 16/02/2013 4:14 PM
Share:
Denis (Rwasa) na Allioni ijoro rya Saint valentine ryarabaryoheye-AMAFOTO

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye cyabereye mu isoko rishya rya Nyarugenge, umuhanzikazi Allioni na Denis uzwi nka Rwasa bagiranye ibiganiro byabagejeje ku yindi ntambwe.

Amaze kuva kuri stage mu gihe yiteguraga gutaha, Allioni yaje koherezwaho intumwa imusaba ko mbere yo gutaha yakwihangana gato akavugana n’uyu mukinnyi wa film. Uyu muhanzikazi na we yahise yemera ubu butumira aragenda barasuhuzanya.

Nyuma gato Denis yahise atangariza inyarwanda.com ko yishimiye cyane guhura ku nshuro ya mbere na Allioni yarasanzwe afana ariko batarahura.

RWASA

Allioni na Denis byari ibyishimo gusa bakibonana.

Ati: “Ndishimye sana kuba mpuye na we biranshimishije,…uyu ni umuntu njyewe n’admira(admirer)ni ubwo nanjye ndi umuhanzi ariko uba ufite umuntu ukunda kurusha abandi mu buzima bwa gihanzi”

Mu minota irenze icumi bamaranye basa nk’abahuje urugwiro,mu gihe hari no ku nshuro ya mbere bahuye,Denis yavuze ko baganiraga imishinga ifatika.

Allioni

Allioni na Denis bararebanaga bakamwenyura.Ngo hari imishinga bapanze muri iryo joro.

Ati: “Byari byiza twaganiriye byinshi,njye nabonye ari umuhanzi kandi ufite potential dushobora kuba twakorana muri business zitandukanye kuko vraiment nubwo bwose ari umuririmbyi ariko nabonye yashobora no gukina film.”

Tumubajije niba ibi bataba bagiye no kuyoboka inzira imwe y’urukondo dore ko bari bahuye mu ijoro rya saint valent kandi buri wese yizanye ibi uyu mugabo yabihakaniye kure .

Ku ruhande rwa Allioni na we akaba yemeje ko yishimiye guhura n’uyu mugabo.

Ku bakunzi ba Allioni tubibutse aherutse  gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise Nkirigita yakoranye na Ama-G muri The Super level.

Selemani Nizeyimana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...