Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Stories ku wa Kabiri, Lovato yabwiye abakunzi be bazwi nka Lovatics ko yari yishimiye gusubira ku rubyiniro no gusura imijyi myinshi muri uyu mwaka, mu rwego rwo kubagezaho urugendo rwe rwiswe “It’s Not That Deep” tour.
Yagize ati: “Bakunzi banjye, nari nishimiye cyane kongera kugaruka ku rubyiniro no kubasura mu mijyi myinshi bishoboka. Ariko natangiye imyiteguro y’uru rugendo nsanga narengeje urugero rw’ibishoboka.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 yavuze ko afashe iki cyemezo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe no kugira ngo azabashe gutanga umusaruro mwiza kuri buri gitaramo. Yagaragaje ko akeneye kongera igihe cyo kuruhuka no kwitoza, ndetse no guhindura gahunda y’urugendo rwe kugira ngo habemo iminsi myinshi yo kuruhuka.
Yongeyeho ati: “Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwanjye no kugira ngo nzabone uko ntanga imbaraga zanjye zose kuri buri gitaramo, ngomba kongeramo igihe cyo kuruhuka no kwitegura neza, kandi mpindure gahunda kugira ngo nzabashe gusoza uru rugendo rwose ntavunitse.”
Page Six yanditse ko mu bitaramo byahagaritswe harimo ibyo yari kuzakora mu kwezi kwa Mata mu mijyi ya Charlotte (North Carolina), Nashville, Atlanta, Las Vegas na Denver.
Lovato yavuze ko ababajwe cyane no kuba atazahura n’abakunzi be muri ibyo bitaramo, yisegura ku bari baramaze gutegura kuzitabira. Yagize ati: “Mbabajwe cyane no kubabwira ko ntazabasha kubasura muri iri tour, kandi mbasabye imbabazi ku bari barateganyije kuzaza.”
Gusa yemeje ko igitaramo cya Orlando kizimurirwa ku wa 13 Mata, ari na ho uru rugendo ruzatangirira.
Ku bijyanye n’amatike, Lovato yasobanuye ko abayaguze binyuze kuri AXS cyangwa Ticketmaster bazahita basubizwa amafaranga yabo mu buryo bwikora, mu gihe abayaguze ku bandi bacuruzi bagomba kuvugana n’aho bayaguriye. Ku gitaramo cya Orlando, amatike yari yaraguzwe mbere azemerwa no ku itariki nshya.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Lovato yashimangiye ko akomeje kwishimira uru rugendo kandi ategereje kuzabona abakunzi be baririmbana nawe.
Ati: “Nishimiye cyane uru rugendo kandi ntegereje kuzabona benshi muri mwe muririmbana nanjye. Murakoze ku nkunga yanyu buri gihe. Ndabakunda kandi sinshobora gutegereza kongera kubabona vuba.”
Uru rugendo rw’ibitaramo Lovato yari yararutangaje mu kwezi k’Ukwakira, rwari ruteganyijwe gutangira ku wa 8 Mata i Charlotte.
Si ubwa mbere Lovato ahuye n’ibibazo by’ubuzima mu gihe cy’urugendo rw’ibitaramo. Mu 2022, mu gihe cya “Holy Fvck” tour, yigeze gutangaza ko arwaye cyane ku buryo atabashaga no kuva mu buriri, anavuga ko ashobora kutazongera gukora andi ma-tour nyuma y’urwo.
Lovato yabaye umwe mu bahanzi benshi baherutse guhagarika ibitaramo kubera impamvu z’ubuzima. Mu kwezi kwa Nzeri, Lady Gaga yahagaritse igitaramo cye cya Miami Mayhem Ball kubera ko ijwi rye ryari ryananijwe cyane, abaganga n’umutoza we w’ijwi bamubujije gukomeza kuririmba.
Muri uko kwezi kandi, umuhanzikazi Lola Young yahagaritse igitaramo kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nyuma aza no kugwa ku rubyiniro mu kindi gitaramo cyabaye bukeye bwaho.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo ubuhanzi busaba imbaraga nyinshi, abahanzi bakomeje gushyira imbere ubuzima bwabo mbere yo gutanga ibitaramo, mu rwego rwo kwirinda ibibazo byazabagiraho ingaruka zikomeye mu gihe kirekire.

Itangazo rya Demi Lovato rivuga ko yahagaritse bimwe mu bitaramo bye kubera impungenge z’ubuzima




Demi Lovato w’imyaka 33 yahagaritse bimwe mu bitaramo bye mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe
