Kuri uyu wa Kane ni bwo Arsenal yari yakiriwe na Bretford mu mukino wo ku munsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Iyi kipe itozwa na Arteta yasabwaga gutsinda kugira ngo igumishemo ikinyuranyo cy’amanota yarimo hagati yayo na Manchester City ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ariko birangira byanze inganya 1-1. Ni igitego cya Noni Madueke ku munota wa 61 ubundi Keane Lewis-Potter yishyura ku munota wa 71.
Nyuma y’uyu mukino, Declan Rice yavuze ko badashobora
kugenda mu murongo umwe kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Yakomeje ashimangira ko gukina na Brentford bitari
byoroshye, kuko iri mu makipe akomeje kwitwara neza muri shampiyona.
Yavuze ko bari gukina n’amakipe akomeye. Ati: ”Turimo
gukina n’amakipe akomeye kurusha ayandi, buri cyumweru, buri mukino. Tugomba
gukomeza gushyiramo imbaraga no kwiyizera, tugakora kandi tugenzura ibyo
dushoboye kugenzura”.
Declan Rice yavuze ko “Tugomba kwirinda urusaku rwo
hanze. Ibyo twabikoze neza cyane kugeza ubu. Abantu bazavuga byinshi ku rugamba
rw’igikombe no kuri Arsenal, ariko twe dufite itsinda rituje kandi rifite ituze
mu mutima.”
Kugeza ubu irarusha amanota ane Manchester
City ya kabiri mu gihe habura imikino 12 ngo shampiyona irangire.

Declan Rice yasabye bagenzi be kwirinda urusaku rwo hanze

Declan Rice avuga ko ibintu byose babifite mu biganza
