Uyu muhanzi umaze imyaka itari mike akorera Imana binyuze mu makorali aho yibandaga ku gufasha abandi guteza imbere impano zabo z'ijwi, yavuze ko iyi ndirimbo ye "Nta wundi" ari intangiriro y'urugendo rushya rw'ivugabutumwa binyuze mu muziki, aho yifuza kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi kurushaho.
Indirimbo “Nta Wundi” ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, yubakiye ku kuri ko nta wundi uhwanye na Kristo mu mbaraga, mu bushobozi no mu bwiza bwe.
Decalle yavuze ko ubutumwa bw'iyi ndirimbo bushingiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya, hagira hati: “Uwiteka Mana Nyiringabo, ni nde umeze nkawe?” Iri jambo rigaragaza ubudahangarwa bw'Imana, imbaraga zayo n'uko nta kindi kiremwa cyangwa imbaraga bishobora kuyigereranywa na yo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Decalle ufatira icyitegererezo mu muziki kuri Kirk Franklin wo muri Amerika, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku gutekereza ku mirimo ikomeye Imana ikomeje gukorera abantu bayo buri munsi no ku ruhare rwayo mu mibereho y'abayizera.
Ati: “Igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyavuye ku kubona ibitangaza by'Imana ihora ikorera abantu bayo no kwizera ko ari yo soko y'imbaraga zacu mu buzima bwa buri munsi. Nifuzaga kwibutsa abantu ko nubwo isi ihora ihinduka, hari ukuri kudahinduka: Imana ni yo mbaraga zacu, amahoro yacu n'ibyiringiro by'ubugingo bwacu.”
Uyu muramyi ashimangira ko “Nta Wundi” atari indirimbo yanditswe gusa kugira ngo abantu bayumve bishime, ahubwo ko ari ubutumwa bugamije gukora ku mitima y'abantu, kubafasha kumenya no kurushaho gusobanukirwa urukundo rw'Imana ndetse no gukomeza gukura mu kwizera.
Avuga ko yifuza ko abazumva iyi ndirimbo bazarushaho kwegera Imana no kumenya ko Kristo ari we shingiro ry'ubuzima bwabo. Nyuma y'iyi ndirimbo ya mbere, Decalle yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza gukora ibihangano byinshi birimo ubutumwa bwubaka abantu mu buryo bw'umwuka.

Decalle yavuze ko hari izindi ndirimbo ziri gutunganywa muri studio ndetse n'izindi yamaze kwandika zitegereje gushyirwa mu bikorwa no kugera ku bakunzi b'umuziki wa Gospel.
Ati: “Mfite icyerekezo kinini kuri uyu murimo. Hari izindi ndirimbo nyinshi ziri gutunganywa kandi nizeye ko Imana izakomeza kunyobora no kumpa imbaraga zo gukomeza kuyikorera binyuze mu muziki.”
Decalle yavuze ko intego ye atari ugusohora indirimbo gusa, ahubwo ari ugukoresha umuziki nk'igikoresho cyo kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu gukura mu buryo bw'umwuka.
Yongeyeho ko afite gahunda yo gukorana n'abandi baramyi, ibitangazamakuru n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ubutumwa buri mu ndirimbo ze bugere kure hashoboka.
By'umwihariko, yagaragaje ko yifuza kwegera urubyiruko, arufasha gukomeza kwizera no kubaka umubano ukomeye na Kristo binyuze mu ndirimbo zibafasha mu rugendo rwabo rwa buri munsi.
Avuga ko urugendo rwe muri muzika rutagamije gushaka icyubahiro cyangwa kwamamara, ahubwo rugamije gusigira abantu umurage mwiza uzabafasha kurushaho kwizera urukundo rw'Imana no gukomeza kwizera Yesu Kristo wabacunguye.
Isohoka ry'indirimbo “Nta Wundi” ni intambwe nshya mu rugendo rwa Decalle, akaba yizeye ko izaba umugisha ku bayumva kandi ikabafasha kurushaho guhanga amaso Imana, yo yonyine ikwiriye kuramwa no guhimbazwa.
Inyuma y'umuziki, Decalle aherutse gutangiza umushinga yise "Life of Impact", ugamije gufasha abantu—by’umwihariko urubyiruko—kwimenya, kumenya intego yabo no kubaho ubuzima bufite umumaro n’ingaruka nziza ku bandi.
Yavuze ko Life of Impact ari umushinga wa 'mentorship' uhuza kuramya no guhimbaza Imana (Worship) n’ubujyanama bufatika, ugamije kongerera ubushobozi abantu mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.
Ati: "Ni umushinga wa mentorship uhuza Worship (kuramya no guhimbaza Imana) n’ubujyanama bufatika, ugamije kongerera ubushobozi abantu mu ngeri z’ingenzi z’ubuzima zirimo: imyemerere n’ubuzima bw’umwuka, imitekerereze n’imyanzuro;
Impano n’ubushobozi bwihariye, iterambere ry’umwuga n’imibereho (business, career development, leadership), imibanire, uburezi n’ubuzima bwiza n'umusaruro urambye mu buzima bwa buri munsi".
Mu bikorwa bya Life of Impact harimo igikorwa cyihariye cyiswe “Shaping the Visionaries”, kigamije kuba umwanya uhurirwamo n’abantu bashaka kwiga, gutekereza no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bufite intego.


Decalle uzwi muri Shiloh Choir yashyize hanze indirimbo ye ya mbere "Nta Wundi"
REBA INDIRIMBO NSHYA "NTA WUNDI" YA DECALLE
