"Life of Impact" ni umushinga watangijwe na Ntihinduka Mordecalle uzwi nka Decalle akaba asanzwe ari Umutoza w'amajwi muri Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze. Iyi Korali yanditse amateka akomeye umwaka ushize aho yakoreye muri Kigali igitaramo "The Spirit of Revival 2025” cyitabiriwe mu buryo bukomeye, Expo Ground igakubita ikuzura.
Kuri ubu Decallae yatangije umushinga yise "Life of Impact" abinyujije mu kigo cye yise DECIFO Ltd gisanzwe kizwi mu bikorwa by’ubukerarugendo muri gahunda yitwa "DECIFO Tourism" yibanda ku kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, umuco warwo no guteza imbere ubunararibonye bw’abasura igihugu.
Uretse ubukerarugendo, iki kigo gifite icyerekezo kigari cyo guteza imbere umuntu mu buryo bwuzuye—mu mitekerereze, mu mwuka no mu mibereho. Ni muri urwo rwego hatangijwe Life of Impact Project, umushinga ugamije gufasha abantu kuva mu rujijo rw’ubuzima, bagasobanukirwa abo bari bo mu by’ukuri, bagafata imyanzuro ifite icyerekezo kandi igira ingaruka nziza.
Mordecalle Ntihinduka, uzwi nka Decalle, usanzwe ari n'umuhanzi ku giti cye, yatangarije inyaRwanda ko Life of Impact ari umushinga wa 'mentorship' uhuza kuramya no guhimbaza Imana (Worship) n’ubujyanama bufatika, ugamije kongerera ubushobozi abantu mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.
Yagize ati: "Ni umushinga wa mentorship uhuza Worship (kuramya no guhimbaza Imana) n’ubujyanama bufatika, ugamije kongerera ubushobozi abantu mu ngeri z’ingenzi z’ubuzima zirimo: imyemerere n’ubuzima bw’umwuka, imitekerereze n’imyanzuro, impano n’ubushobozi bwihariye, iterambere ry’umwuga n’imibereho (business, career development, leadership), imibanire, uburezi n’ubuzima bwiza n'umusaruro urambye mu buzima bwa buri munsi".
Yakomeje avuga ko Life of Impact yubakiye ku gitekerezo cy’uko impinduka nyazo zitangirira imbere mu muntu—mu mitekerereze, mu mutima no mu myanzuro afata buri munsi.
Shaping the Visionaries: Umwanya wo kwigira, gutekereza no guhinduka
Mu bikorwa bya Life of Impact, hatangijwe igikorwa cyihariye cyiswe “Shaping the Visionaries”, kigamije kuba umwanya uhurirwamo n’abantu bashaka kwiga, gutekereza no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bufite intego.
Uyu muhuro udasanzwe uzibanda ku: Kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bufungura umutima n’imitekerereze; Ibiganiro bifite uburemere ku buzima, icyerekezo n’intego; Kwiga bifatika binyuze muri storytelling, inyigisho, ibiganiro mpaka (discussions), dialogue na Q&A no Kuganira ku bibazo nyakuri abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Abategura Shaping the Visionaries bashimangira ko atari igitaramo, ahubwo ari umwanya uha ubutumwa amahirwe yo kwinjira mu mutima, bigahindura imyumvire, bityo impinduka zikaba iz’igihe kirekire.
Iyi gahunda ya mbere izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Worship Beyond Boundaries – Discovering Who You Are & Your Purpose”. Iyi nsanganyamatsiko igamije kwigisha ko kuramya Imana atari igikorwa cyo mu rusengero gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubaho, gufata imyanzuro no gukorera Imana aho umuntu ari hose—mu kazi, mu mibanire no mu buzima bwa buri munsi.
Biteganyijwe ko abazitabira Shaping the Visionaries bazunguka byinshi birimo: Gusobanukirwa abo ari bo n’icyo bahamagawe gukora; Kuvamo rujijo, ubwoba no kudafata imyanzuro; Kongera icyizere, icyerekezo n’ubwigenge mu mitekerereze no Gutangira urugendo rwo kubaho ubuzima bufite intego n’ingaruka nziza ku bandi.
Mu gihe kirekire, Life of Impact igamije kuba 'system' ihoraho ya mentorship, ifasha abantu guhuza ukwemera kwabo n’imyanzuro bafata mu kazi, mu mibanire no mu ruhare bagira mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Uyu muhuro ni amahirwe ku muntu wese: Wibaza ati “Ndi nde? Intego yanjye ni iyihe?”. Ni amahirwe kandi ku muntu wese ushaka icyerekezo gishya mu buzima; Wifuza kuva mu rujijo, ubwoba no kudafata imyanzuro ndetse n'ushaka ahantu hizewe ho kwiga, kuganira no gukurira hamwe n’abandi.
"Shaping the Visionaries" ni ahantu ho gutekereza, kuramya, kwiga no gutangira urugendo rushya—urugendo rwo kubaho ubuzima bufite impact. Ku nshuro yayo ya mbere, 'Shaping the Visionaries' izaba tariki ya 26 Werurwe 2026. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

"Life of Impact" ni umushinga watangijwe na Ntihinduka Mordecalle uzwi nka Decalle

Mu bikorwa bya Life of Impact, hatangijwe igikorwa cyihariye cyiswe “Shaping the Visionaries”, kigamije kuba umwanya uhurirwamo n’abantu bashaka kwiga, gutekereza no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bufite intego

Decalle yatangije “Life of Impact” igamije gufasha urubyiruko kwimenya no kumenya intego yarwo

Decalle avuga ko n'abana bato yabatekerejeho akazabashyiriraho umwanya wihariye muri Shaping the Visionaries

Decalle asanzwe ari Umutoza w'amajwi wa Korali Shiloh yo mu Karere ka Musanze

Decalle yatangaje ko "Shaping the Visionaries” itegurwa na Life of Impact izajya iba mu buryo buhoraho
