Muri uru rugendo, Nsengimana Jean Bosco yaje inyuma amasegonda 51 (51”) ku mwanya wa kabiri (2) mu gihe Areruya Joseph yaje ku mwanya wa gatatu asigwa na Mekseb Debesay amasegonda 54 (54”).
Mu busanzwe, Areruya Joseph yari kuba uwa kabiri kuko yasigaga Nsengimana Jean Bosco, gusa akanama gashinzwe imigendekere myiza y’irushanwa kaje kwemeza ko Areruya Joseph na Mekseb Debesay bakatwa amasegonda 20 (20”) bijyanye n’uburyo batubahirije amabwiriza agenga irushanwa ubwo bari mu nzira bagenda, bivugwa ko ngo aba bombi batageze neza ku murongo bagombaga gukatiraho bageze i Nyamata.
Mekseb Debesay (Hagati) ya Areruya Joseph (Iburyo) na Nsengimana Jean Bosco (ibumoso)
Mekseb Debesay yahawe umudali wa Zahabu, Jean Bosco Nsengimana ahabwa umudali wa Silver naho Areruya Joseph wa gatatu atahana umudali wa Bronze. Gusa Areruya Joseph ntabwo yaje kurangiza gutya gusa kuko yambitswe umudali wa Zahabu (Gold Medal) kuko yaje imbere mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23).
Nsengimana Jean Bosco waje ku mwanya wa kabiri avuga ko umudali wa “Silver” yatwaye awishimiye kuko ngo byamugoye kuri uyu wa kane bitewe nuko kuwa Gatatu yatakaje imbaraga nyinshi.
“Byangoye cyane kuko dukoresha imbaraga z’umubiri. Ejo (Kuwa Gatatu) narakoze cyane bituma uyu munsi ngira imbaraga nke ariko nta kundi byagenda…Byangoye cyane kabisa. Kuri njyewe ndawishimiye kuko hari benshi bari bawukeneye ntibawubona. Nashimira Imana kuko niyo yatumye twitwara gutya”. Nsengimana Jean Bosco
Nyuma yo kurangiza ari uwa gatatu (3), Areruya Joseph yavuze ko ibyo yakoze aribyo yari ashoboye kandi ko burya ngo iyo umuntu ateguye ibintu Imana nayo imugenera ibumukwiriye.
“Ntabwo navuga ko ari ibintu bibi kuko buri gihugu kiri mu irushanwa gishaka umudali. Mu gusiganwa umuntu ku giti cye, umuntu aba yakoresheje imbaraga zose afite n’undi agakora ibye. Ni gutya Imana yabiteguye kandi navuga ko natanze ibyo nari mfite”. Areruya Joseph
Areruya Joseph (Hagati) yatwaye umudali wa Zahabu mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph yambikwa Umudali wa Zahabu
Mekseb Debesay yakomeje gufasha Erythrea gukomeza kuba ikipe itinyitse muri iyi shampiyona
Team Erythrea (abahungu n'abakobwa) ntabwo yoroshye
U Rwanda rwongeye kubona umudali mu cyiciro cy’abana b’abahungu bakiri bato cyane ubwo Nkurunziza Yves yabaga uwa kabiri inyuma ya Ghirmay Biniyam (Erythrea) wakoresheje 26’39” naho Nkurunziza agasigwa amasegonda 56”. Medhane Natan yaje ku mwanya wa Gataru asigwa 1’10”.
Mu cyiciro cy’abakobwa bakuze, Debesay Mossana yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba kuri uyu wa Kabiri yari yaguye akajyanwa mu bitaro. Uyu mukobwa yaje kwiruka ibilometero 18.6 mu gihe cy’isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 45 (1h04m45s), Ahma Selam (Ethiopia) yaje ku mwanya wa kabiri asigwa amasegonda 13 naho Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) yaje inyumaho umunota umwe n’amasegonda 25 (1’25”).
Mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato, Erythrea yongeye kuba arakaraha kajya he kuko Kidane Desiet yaje imbere akoresheje iminota 31’30” mu gihe Tsadkan Gebremedhn Kasahum na Hailu Zayid ba Ethiopia bamuje inyuma.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, Amha Selam (Ethiopia) ni we waje imbere ya Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) wabaye uwa kabiri naho Gebrehiwet Tigisti (Erythrea) aba uwa gatatu (3).
Debesay Moussana (Hagati) ni we wahize abandi bakobwa mu cyiciro cy'abakuze
Debesay Moussana yatwaye Umudali wa Zahabu nyuma y'uko kuri uyu wa Kabiri yari yiriwe mu bitaro
Debesay Moussana ubwo yari ajyanwe kwa muganga kuwa Gatatu mbere yo gutwara umudali kuri uyu wa Kane
KIDANE Desiet (Hagati/Erythrea) ni we watwaye umudali wa Zahabu mu bakobwa bato, TSADKAN GEBREMEDHN Kasahun (Ethiopia/ibumoso aba 2) naho HAILU Zayid (Ethiopia/Ibumoso) aba uwa 3
GHIRMAY Biniyam (Erythrea/Hagati) yatwaye umudali mu bahungu bato, Nkurunziza Yves (Rwanda, ibumoso) aba uwa 2 naho MEDHANIE Natan (Erythrea/Iburyo) aba uwa 3
Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana
Areruya Joseph abwirwa na Magnell Sterling ko ari bukurweho amasegonda 20"
Areruya Joseph akora imibare ngo yumve ibihe ari busigarane
Ubwo Areruya Joseph yari agarutse Kicukiro avuye i Nyamata
Ubwo Areruya yari ageze mu ikoni rya nyuma rigana ku murongo
SKOL umwe mu batera nkunga b'umukino w'amagare mu Rwanda
Bosco Nsengimana avuga ko urugendo rw'uyu wa Kane rwari rugoye
Areruya yenda kugera ku murongo
Jean Bosco Nsengimana aruhuka nyuma yo kuva i Nyamata
Areruya Joseph yaje ku mwanya wa 3 inyuma ya Bosco Nsengimana
Girubuntu Jeanne d'Arc (hagati) ntiyakinnye kuko yasimbujwe ku munota wa nyuma kuko ngo atarameze neza
Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu aganiriza Bosco Nsengimana mbere yo guhaguruka
Jean Bosco Nsengimana mu nzira agana i Nyamata
Jean Bosco Nsengimana akimara guhaguruka Kicukiro
Abatoza b’u Rwanda bari bahisemo kwitabaza Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco mu bahungu bakuru mu gihe mu bakobwa bahisemo Ingabire Beatha na Girubuntu Jeanne d’Arc waje gusimbuzwa Magnefique Tuyishimire kuko uyu mushiki wa Ndayisenga Valens ngo yumvaga atameze neza mu mubiri. Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato cyane, Team Rwanda yari yatoranyihe Nkurunziza Yves na Nzafashwanayo Jean Claude.
Nkurunziza Yves (Rwanda) yatahanye umudali wa Silver mu ngimbi bangana
Dore uko ibihugu bikurikirana mu midali:
1.Erythrea : 10 (6 Golds, 1 Silver, 3 Bronze)
2.Ethiopia : 8 (2 Golds, 5 Silver, 1 Bronze)
3.Rwanda : 8 (2 Gold, 4 Silver, 2 Bronze)
4.Burundi : 1 (1 Silver)
5.Namibia : 1 (1 Bronze)
6.Algeria : 1 (1Bronze)
Dore uko gahunda isigaye iteye:
Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018:
-Inama y'abatekinisiye no gutanga nimero nshya ku bakinnyi bazakina kuwa Gatandatu no Ku Cyumweru
Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:
-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km
-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km
Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:
-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)