Deal Done: APR FC yasinyishije umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao

Imikino - 20/06/2025 2:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Deal Done: APR FC yasinyishije umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ikomeje kugura abakinnyi bashya, aho yasinyishije umukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, Memel Raouf Dao, wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Burkina Faso (2024/25).

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yigaragaje cyane akinira AS Sonabel Ouagadougou, aho yatsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, ibintu byatumye akurura amaso y’amakipe atandukanye arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania na APR FC.

Dao, wakiniye kandi andi makipe nka Black Stars na Rail Club de Kadiogo yo iwabo, azanye ubunararibonye burimo n’uko aherutse kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

Muri Mutarama uyu mwaka, Memel Raouf Dao yitwaye neza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar, aho yagaragaje urwego rwo hejuru rwamufashije gusiga izina.

Nkuko tubikesha Igihe.com, uyu ni umukinnyi wa karindwi APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma y’uko imaze kwiyongeramo abandi barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe, ba myugariro Bugingo Hakim na Omborenga Fitina, abakinnyi bo hagati Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda waturutse muri Uganda, ndetse na Iraguha Hadji usatira anyuze ku mpande.

APR FC iteganya gukomeza gushakisha rutahizamu w’umunyamahanga ushobora kuzamura urwego rwo gusatira, dore ko uyu azaba ari umwe rukumbi usigaye kugira ngo umubare w’abanyamahanga wuzure.

Iyi kipe ifite intego yo kwitwara neza mu irushanwa rya CAF Champions League 2025/26, aho izahagararira u Rwanda, ikazatangira ijonjora rya mbere hagati ya tariki ya 19-21 na 26-28 Nzeri 2025.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...