Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yigaragaje cyane
akinira AS Sonabel Ouagadougou, aho yatsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino
ushize, ibintu byatumye akurura amaso y’amakipe atandukanye arimo Singida Big
Stars yo muri Tanzania na APR FC.
Dao, wakiniye kandi andi makipe nka Black Stars na
Rail Club de Kadiogo yo iwabo, azanye ubunararibonye burimo n’uko aherutse
kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu
mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.
Muri Mutarama uyu mwaka, Memel Raouf Dao yitwaye
neza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar, aho yagaragaje
urwego rwo hejuru rwamufashije gusiga izina.
Nkuko tubikesha Igihe.com, uyu ni umukinnyi wa
karindwi APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma y’uko imaze kwiyongeramo
abandi barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe, ba myugariro Bugingo Hakim na
Omborenga Fitina, abakinnyi bo hagati Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda
waturutse muri Uganda, ndetse na Iraguha Hadji usatira anyuze ku mpande.
APR FC iteganya gukomeza gushakisha rutahizamu
w’umunyamahanga ushobora kuzamura urwego rwo gusatira, dore ko uyu azaba ari
umwe rukumbi usigaye kugira ngo umubare w’abanyamahanga wuzure.
Iyi kipe ifite intego yo kwitwara neza mu irushanwa
rya CAF Champions League 2025/26, aho izahagararira u Rwanda, ikazatangira
ijonjora rya mbere hagati ya tariki ya 19-21 na 26-28 Nzeri 2025.