Ni amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu atangajwe n'Umunyamakuru wa Radio & TV 10, Roben Ngabo. Yavuze ko uyu mukinnyi yerekeje muri APR FC ku masezerano y'imyaka ine aho yaguzwe Miliyoni 25 z'Amafaranga y'u Rwanda ndetse akazajya ahembwa agera ku bihumbi 900 Frw buri kwezi.
Nduwayo Alexis yazamukiye mu kipe y'abato ya Gasogi United, ubundi guhera mu mwaka ushize w'imikino aba ari bwo atangira gukinira ikipe nkuru aho ari n'umwe mu bitwaye neza muri iyi kipe.
Uyu myugariro yerekeje muri APR FC mu gihe byavugwaga ko ikipe y'Ingabo z'igihugu ahubwo ishobora gusinyisha Ishimwe Abdoul usanzwe ukinira Mukura VS aho ari intizanyo y'Intare.
Abaye umukinnyi wa 8 usinyiye APR FC muri iyi mpeshyi nyuma ya Memel Raouf Dao, Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.
Nduwayo Alexis yasinyiye APR FC