Umunyamakuru
Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yagejejwe ku rukiko mu modoka ya RIB
ari kumwe n’abandi hanyuma ahita yerekeza mu cyumba cyo kuburaniramo ndetse aba
ari nawe uherwaho.
Mu
gihe umucamanza yari agiye gusoma ibyo DC Clement ashinjwa, yabanje kubaza uyu munyamakuru niba yiteguye
kuburana undi amusubiza ko atiteguye kuko umwuganizi we mu mategeko atabashije
kuboneka.
Umucamanza
yabajije ubushinjacyaha icyo bubivugaho nabwo buvuga ko kuburana wunganiwe ari
uburenganzira bw’umuburanyi bityo niba nyiri ukuregwa atiteguye kuburana,
basubika urubanza.
Umucamanza
yanzuye ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo umunyamakuru
Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement ruzasubukurwa ku wa Mbere w’icyumweru
gitaha tariki ya 27 Mata 2026.
DC
Clement ufite urubanza nimero RDP00161/2026/TB/GBSO, acyekwaho ibyaha 5 ari byo;
Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Kurwanya ububasha bw’amategeko,
Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, Gukubita cyangwa kugirira urugomo
abayobozi mu nzego za Leta.
