DC Clement yajuririye icyemezo cy’Urukiko

Imyidagaduro - 02/05/2026 2:37 PM
Share:

Umwanditsi:

DC Clement yajuririye icyemezo cy’Urukiko

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyategetse gukomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Amakuru agera kuri InyaRwanda agaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, we n’abamwunganira mu mategeko bamaze kugeza ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, bajuririra icyemezo cyafashwe.

DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ku wa 30 Mata 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko akomeza gukurikiranwa afunze, rugaragaza ko hari impamvu zikomeye zishingiye ku byaha akekwaho, ndetse no kuba yarabyiyemereye mu iburanisha.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, Niyigaba yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya watewe n’uko inyubako z’ishuri yari afatanyije n’undi kubaka zasenywaga, ibintu yavuze ko yabonaga nk’akarengane.

Gusa urukiko rwagaragaje ko kuba yemera ibyaha ari kimwe mu bimenyetso bikomeye bituma akomeza gukurikiranwa, rwanashimangiye ko nta mpamvu zifatika yatanze zatuma aburana adafunze.

Nubwo yari yagaragaje ko afite umuryango ukeneye ubufasha bwe, harimo n’impanga aherutse kwibaruka n’umugore we ufite ibibazo by’umugongo, urukiko rwasanze nta gihamya gihagije yatanze kigaragaza ko kuba afunze byagira ingaruka zikomeye ku muryango we.

Hashingiwe kuri ibyo byose, urukiko rwanzuye ko akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Niyigaba yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X amashusho agaragaza inyubako z’ishuri riherereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, avuga ko ziri gusenywa mu buryo yabonaga nk’akarengane.


DC Clement yajuririye icyemezo cyo gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, dosiye ye ijyanwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...