Amakuru
InyaRwanda yamenye avuga ko DC Clement azitaba urukiko ku wa Mbere tariki ya 20 Mata
2026, saa tatu za mu gitondo, imbere y’Urukiko rw’Ibanze i Kibagabaga mu Karere
ka Gasabo.
DC
Clement akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ibintu by’undi ku bushake,
guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha
bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange,
ndetse no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.
Ifatwa
rye ryakurikiye ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragazamo ko
yakorewe akarengane mu gusenyerwa inyubako yari ahuriyeho na bagenzi be, harimo
n’iyubakwa ry’ishuri.
Mu
butumwa bwe, DC Clement yavuze ko yahuye n’akarengane, ashinja ubuyobozi
bw’Akarere ka Gasabo gutegeka ko inyubako isenywa nta nteguza ndetse atahawe
umwanya wo kwisobanura.
Yagize
ati: “Umusore w’imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura
bimwe mu bibazo aho kugira ngo Leta imufashe ahubwo ikamusenyera…”
Yakomeje
asobanura ko mu 2024 batangiye ishuri rifite abanyeshuri 50, rikaza kugera ku
barenga 180 mu 2025, ndetse ko basabwe gukomeza kwagura ibikorwa nyuma
y’isuzuma ryakozwe n’inzego zibishinzwe.
Gusa,
mu gusubiza kuri ibi byose, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine,
yagaragaje ko ikibazo gishingiye ku kutubahiriza ibisabwa mu byangombwa byo
kubaka.
Yasobanuye
ko uwubakaga yari yahawe uruhushya rwo kuvugurura inzu ishaje, ariko aho
kuyisana akayihinduramo inyubako nshya itari yemewe, ndetse ko hubatswe
n’inyubako z’ishuri zidafite ibyangombwa.
Ati:
“Ntabwo byemewe kubaka ishuri nta ruhushya. Iyo umuntu atubahirije ibisabwa,
ahanishwa gukuraho ibyo yubatse.”
Yanongeyeho
ko ahubatse ari mu gace kagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa
Kigali, bityo hatemerewe inyubako z’igihe kirekire.
Umujyi
wa Kigali wasabye abaturage bose gukurikiza amategeko agenga imyubakire,
birinda ibihano n’ibihombo, unibutsa ko hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga
bufasha gutahura inyubako zubatswe mu buryo butemewe.
DC
Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, afungirwa kuri
sitasiyo ya RIB ya Rusororo.

