Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki 2 Nzeri 2025, n’abategura
Miss Universe RDC, hagaragajwe ko Déborah Djema atemerewe kongera kwitwaza
ikamba yari yegukanye cyangwa kwiyitirira iri rushanwa.
Komite
ya Miss Universe DR Congo yavuze ko icyatumye hafatwa iki cyemezo ari uko
Déborah yanze gusinya amasezerano asabwa ku rwego mpuzamahanga, akavuga ko
“atagendanye n’ibyo yifuza kandi adakwiye”.
Ubuyobozi
bw’iri rushanwa bwagize buti “Aya masezerano ntabwo ari ibyo guhindukwa ku
bushake bw’umukobwa watsinze, ahubwo ategurwa kandi ashyirwaho na Miss Universe
International. Kwanga kuyasinya bishobora gutuma igihugu (RDC) gikurwamo
burundu mu irushanwa rya Miss Universe.”
Nyuma
yo kwamburwa ikamba, Déborah Djema yasabwe ko mu gihe kitarenze amasaha 48
akuraho ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto, amashusho, ibirango cyangwa ibindi
byose byerekana ko akiri Miss Universe RDC.
Itangazo
ryongeraho ko naramuka atabikoze, ashobora gukurikiranwa mu nkiko ku cyaha cyo
gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko umutungo w’ubwenge w’iri rushanwa.
Kugeza
ubu, ntiharamenyekana uzahagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu
irushanwa rya Miss Universe rizaba mu minsi iri imbere.
Abategura
Miss Universe RDC batangaje ko bazakomeza gukurikiza amategeko y’iri rushanwa
mpuzamahanga, n’ubwo byaba bisaba kwambura ikamba umukobwa wari umaze
kuryegukana.
Déborah
Djema afite impamyabumenyi zitandukanye, zirimo ‘Master’s’ mu bucuruzi
bushingiye ku ikoranabuhanga, akagira n’impamyabumenyi ya ‘applied foreign
languages’ yakuye muri Sorbonne Université Paris.
Avuga neza Igifaransa, Igishinwa, Icyongereza, Icyesipanyoli, ndetse na
Lingala. Yakanguriye ko kugira ngo ushobore kumenya neza umuco runaka, ukwiye
no kumenya ururimi rwawo.
Yari
afite umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko, cyane cyane mu
gucunga neza amakuru, agamije ko RDC Congo yaba imwe mu bihugu by’imbere mu
ikoranabuhanga muri Afurika y’Iburasirazuba muri myaka 5 iri imbere, kandi ko
mu myaka 10 ishobora no kuba kimwe mu bihugu bikomeye ku isi. Yavuze ko inama
mu rubyiruko ari ukwizera impano bafitiye akamaro
Déborah
Djema yatorewe kuba Miss Universe DR Congo 2025 ku italiki ya 22 Kanama 2025. Yari
kuzahagararira RDC mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe rizabera muri
Thailand mu Ugush 2025
Déborah
Djema wari wegukanye ikamba rya Miss Universe DR Congo 2025, yaryambuwe
k’urwego rwa komite nyuma y’iminsi mike atoranyijwe
Komite
ya Miss Universe DR Congo yatangaje ko Déborah Djema atakiri Miss Universe RDC
2025 kubera kwanga gusinya amasezerano ya Miss Universe International
Amafoto
ya Déborah Djema yasabwe gukurwaho mu masaha 48 nk’uko biteganywa n’itegeko
ryashyizweho n’abategura Miss Universe RDC
Déborah Djema wambitswe ikamba ku wa 22 Kanama 2025, yaryambuwe ku itariki ya 2 Nzeri 2025 nyuma yo kutubahiriza amategeko y’irushanwa