Davis D yemeje inkumi y’i Burundi mu ndirimbo yasubiranyemo na Fizzo-VIDEO

Imyidagaduro - 01/02/2023 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Davis D yemeje inkumi y’i Burundi mu ndirimbo yasubiranyemo na Fizzo-VIDEO

Davis D utazirwa umwami w’abagore, yanyuze abatari bake mu ndirimbo "Truth or Dare" yasubiranyemo na Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi ari naho iyi ndirimbo yakorewe.

"Truth or Dare" ni imwe mu ndirimbo zakiriwe neza ndetse ibasha gusubirwamo kugira ngo abantu bose bayisangemo nk’uko babigaragaje.

Mu gusubiza ibyifuzo by’abakunzi be, Davis D yasubiranyemo iyi ndirimbo n’umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi, Davis D, ndetse ikaba imaze kwakirwa mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo imaze kwigarurira imitima ya benshi, imaze amasaha meke isohotse ndetse ikaba imaze kwakirwa mu buryo bukomeye ititawe ko yari imaze gusubirwamo.

Uburyohe bw'umudiho uyunguruye ndetse ugenda mu buryo bugezweho, ni umwe muyiri gutuma ikomeza kurushaho gukundwa ndetse ikaba imaze gufata ibihugu byombi.


Davis D na Big Fizzo

Mu kiganiro Davis D yagiranye na inyaRwanda.com ubwo iyi ndirimbo yari ikimara gusohoka, yavuze ko anyuzwe n'uburyo abakunzi be bayakiriye, abararikira ibyiza avuga ko ''biri imbere".

"Truth or Dare Remix" ni indirimbo yaririmbwe mu buryo bw'amajwi na Davis D afatanyije na Big Fizzo, amajwi n'amashusho bikorwa na Bagenzi Bernard, amajwi arangizwa na Lil John.


Davis D i Burundi


Davis D yahuriye mu ndirimbo Truth or Dare na Davis D

KANDA  HANO UREBE INDIRIMBO TRUTH OR DARE REMIX YA DAVIS D


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...