Ni
urugendo rudasanzwe uyu muhanzi yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki
31 Ukwakira 2025, aho yahagurutse i Kigali ari kumwe n’umubyeyi we (Se),
umujyanama we Bagenzi Bernard, Uhujimfura Claude (umujyanama wa Bwiza), ndetse
na Amani Africa ushinzwe ibijyanye no gutegura igitaramo cye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Davis D yavuze ko uyu munsi ufite umwihariko
kuri we, kuko ari bwo bwa mbere ajyanye na Se mu rugendo rw’akazi.
Ati:
“Ni igitaramo cy’iminsi ibiri. Kizaba kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu,
tariki 1 Ugushyingo 2025. Twagiye turi itsinda ry’abantu batanu. Ni iby’agaciro
kuri njye kuba ngiye n’umubyeyi wanjye, ni ibintu by’umwihariko.”
Yongeyeho
ko we n’abamuherekeje bizeye ko igitaramo kizagenda neza, kuko cyateguwe mu
buryo bw’umwuga kandi kirimo n’ubufatanye n’inzego z’umutekano za Congo.
Umujyi
wa Bukavu ni umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, ukaba umwe mu mijyi
ifite amateka akomeye mu burasirazuba bwa Congo. Uherereye hafi y’umupaka uhuza
Congo n’u Rwanda, ku ntera y’amasaha make uvuye mu mujyi wa Rusizi.
Ni
umujyi wubatse ku misozi n’amakombe y’ikiyaga cya Kivu, uzwiho kuba icyicaro
cy’ubukerarugendo n’ubukungu, ndetse n’ahantu habereye ibikorwa binyuranye.
Kuva ku wa 14 Gashyantare 2025, umujyi wa Bukavu wagiye mu maboko y’umutwe wa M23, nyuma
y’imirwano yabereye mu burasirazuba bw’iki gihugu, ibintu byahise bihindura
isura y’ubuzima n’ubucuruzi muri aka gace.
Ni
muri ayo mateka Davis D agiye kwinjiramo nk’umuhanzi wa mbere uturutse mu Rwanda
ugiye kuhakorera igitaramo, nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23.
Davis
D amaze kuba umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu karere, binyuze
mu ndirimbo zakunzwe nka Biryogo, Micro, Itara, Hennessy, na Eva.
Uyu
muhanzi wubatse umuziki we ku murongo w’urukundo n’uruhare mu guhindura
imyumvire y’urubyiruko, yagiye arangwa no guhuza ibikorwa bye n’icyerekezo cyo
gukorera mu karere, no mu bindi bihugu.

Davis
D yafashe urugendo rudasanzwe yerekeza i Bukavu, aho agiye gutaramira bwa mbere
muri Congo ari kumwe na Se

Umuhanzi
Davis D yagaragaje ibyishimo byo kujyana na se mu rugendo rw’akazi
rw’umwihariko muri Bukavu

Davis D n’abamuherekeje barimo Bagenzi Bernard na Uhujimfura Claude, Amani berekeje mu Mujyi wa Bukavu

