Uyu
muhanzi wageze ku kibuga cy’indege ari kumwe n’itsinda rimufasha, yagaragaye yambaye
umwambaro wanditseho izina rya “Afro Killer”, risobanura imvugo iri gukoreshwa
mu bikorwa byo gukomeza kumenyekanisha Album ye. Ibi byerekana ko n’ubwo
ari mu rugendo, atibagiwe ibikorwa byo kwamamaza umushinga we mushya mu muziki.
Davis
D kandi yagaragaye afite indabo mu ntoki, ikimenyetso cy’urukundo n’ikaze yahawe
n’abamufana muri icyo gihugu, ndetse n’abarimo Batman wamutumiye mu gitaramo
akorera muri iki gihugu.
Album
ye iri mu zitegerejwe cyane, kuko ije nyuma y’uko amaze igihe agaragaza
ubukure mu bihangano bye, harimo n’indirimbo zakunzwe nka “Dede”, “Micro”,
“Hennessy” n’izindi.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Davis D azakorera ibitaramo muri Dubai, bigamije kumenyekanisha ibikorwa bye no gusangiza abakunzi b’umuziki we ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga. Ariko kandi igitaramo cye cya mbere aragikorera mu Mujyi wa Dubai, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.
Batman wateguye iki gitaramo aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatumiye Davis D muri iki gitaramo kubera impamvu zinyuranye.
Ati “Impamvu twatumiye Davis D ni uko abakunzi be benshi
badusabye twamuzana akabataramira i Dubai. Kandi gahunda yanjye ni
ugushyigikira umuziki w’Abanyarwanda, n’ubwo nshyize imbere guteza imbere Hip
Hop ariko icya mbere ni umuziki w’Abanyarwanda.”
Akomeza agira ati “Twarahuye, turaganira ambwira uburyo ategura ibitaramo mu Bufaransa, kandi ari we wateguye ibitaramo Davis D na Chriss Eazy bakoreye mu Bufaransa. Twumvikanye ko twafatanya gukomeza guteza imbere umuziki wacu, maze twemeza ko Davis D ari we tuzatangira na we muri iki gitaramo.”

Davis
D yaserukanye umwambaro wanditseho “Afro Killer”, risobanura izina riri
kwamamaza Album ye ya mbere
Abamufana
bamwakiriye bamuhaye indabo, nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ikaze muri iki gihugu
Davis
D ari kumwe na Batman [Uwa kabiri uvuye ibumoso] wamuhamagariye gutaramira muri Dubai mu gitaramo
cy’imbaturamugabo
Album ya Davis D iriho ibihangano bye byakunzwe nka “Dede”, “Micro”
na “Hennessy”

Uyu
muhanzi avuga ko agambiriye gukomeza kwagura umuziki nyarwanda ku rwego
mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'LOLO' YA DAVIS D NA PRODUCER LOADER
