Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazasusurutsa abazitabira CECAFA Kagame Cup 2026

Imyidagaduro - 28/07/2026 5:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazasusurutsa abazitabira CECAFA Kagame Cup 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abahanzi Davis D, Kenny Sol na Diez Dola ari bo bazasusurutsa abazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, mu bitaramo bizajya biba mu gihe cy’iri rushanwa.

Iri shyirahamwe ryabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga, rigaragaza ko CECAFA Kagame Cup 2026 itagamije gusa guhuza amakipe no kwerekana ubuhanga mu mupira w’amaguru, ahubwo ko ari n’umwanya wo guhuza siporo n’imyidagaduro.

FERWAFA yavuze ko abafana bazitabira iyi mikino bazajya babona umupira w’amaguru, ndetse bakanasusurutswa n’abahanzi nyarwanda mu rwego rwo kurushaho gutuma iri rushanwa rirushaho kuryohera abakunzi ba siporo n’imyidagaduro.

Davis D, Kenny Sol na Diez Dola ni bamwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, bakaba bafite indirimbo zakunzwe na benshi mu njyana zitandukanye. Biteganyijwe ko bazatanga ibyishimo ku bafana bazitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026.

CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera mu Rwanda, ikaba ihuje amakipe 12 yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati. Abafana bazagira amahirwe yo gukurikirana imikino ikomeye, ndetse banitabire ibikorwa by’imyidagaduro bizategurwa muri iri rushanwa.

Amakipe 12 yitabiriye iri rushanwa yagabanyijwe mu matsinda atatu:

Itsinda A: APR FC, Vipers SC, Gor Mahia FC na Garde Républicaine.

Itsinda B: Singida Black, Simba SC, JKU SC na Mogadishu City Club.

Itsinda C: Al Hilal SC, Rayon Sports FC, Tusker FC na KVZ SC.


Kenny Sol azataramira abafana muri CECAFA Kagame Cup


Davis D agiye gususurutsa abazitabira CECAFA Kagame Cup 2026


Diez Dola yiteguye gutanga ibyishimo muri CECAFA Kagame Cup

FERWAFA yatangaje ko Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazasusurutsa abazitabira CECAFA Kagame Cup 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...