Davido yanditse ubutumwa
ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko atazagira ipfunwe ryo kwishimira amafaranga
yakuye mu bikorwa bye bwite ndetse n’umutungo w’umuryango we, cyane ko se ari
umuherwe.
Uyu muhanzi yavuze ko
afite uburenganzira bwo gukoresha no kwishimira amafaranga yinjije binyuze mu
muziki ndetse n’umutungo yakomoye kuri se, ibyo bamwe bakunze kwita amahirwe yo
kuvuka mu muryango ukize.
Mu butumwa bwe, Davido
yanenze cyane abababazwa n’uko afite ayo mahirwe, ababwira mu magambo akomeye
ko niba kubaho kwe mu bukire bw’umuryango bibababaza, bakwiye ati: “Genda
ukubite so w’umukene.”
Aya magambo ye
yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abakoresha imbuga
nkoranyambaga batangira impaka zitandukanye ku bijyanye n'ubukire umuntu avana
mu muryango avukamo, amahirwe yo kuvuka mu muryango ukize ndetse n’umurimo
umuntu akora kugira ngo yongere umutungo w’umuryango.
Bamwe bashyigikiye Davido bavuga ko kuba yaravukiye mu muryango ukize atari ikosa rye, mu gihe abandi banenze imvugo yakoresheje bavuga ko kuba umuntu afite amahirwe y’umuryango bidakwiye gutuma asuzugura abantu badafite ayo mahirwe.



