Davido yikuye mu rubanza rushingiye ku mukobwa we

Imyidagaduro - 14/02/2026 4:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Davido yikuye mu rubanza rushingiye ku mukobwa we

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, David Adeleke uzwi nka Davido, yatangaje ko yikuye mu rubanza rwari rumaze igihe ruburanishwa rujyanye n’uburere bw’umukobwa we, Imade. Ni icyemezo yafashe nyuma y’ibyo yise imigendekere itamushimishije yabereye mu rukiko.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Davido yahakanye amakuru yavugwaga ko yari yasabye ko ahabwa uburere bwuzuye (sole custody) bw’umukobwa we.

Yavuze ko icyo yasabaga ari uburere busesuye (joint custody), aho we n’umubyeyi wa Imade bombi baba bafite uburenganzira busesuye ku mwana wabo.

Yagize ati: “Sinigeze nsaba uburenganzira bwuzuye… Nasabye uburere busesuye. Nta watsinze, nta n’uwatsinzwe, ahubwo uwabigizemo igihombo ni Imade… sinzi impamvu hari ababifata nk’ibyo kwishimira. Nta cyo kwishimira kirimo.”

Uyu muhanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwikura muri uru rubanza nyuma y’uko mu iburanisha havuzwemo umuhungu we witabye Imana, ibintu yavuze ko byamukomerekeje cyane ku mutima.

Ati: “Nafashe icyemezo cyo kubivamo kuko… bageze aho bakina ku ikarita yabo ya nyuma! Umuhungu wanjye witabye Imana! Ibyo si byo! Ni igikorwa cyo hasi cyane!”

Davido yakomeje ashimangira ko ibyo yakoze byose yabitewe n’urukundo n’inshingano afite nk’umubyeyi. Yavuze ko n’ubwo hari ababyumva ukundi, umukobwa we azakura azi ko se yamurwaniye.

Ati: “Umukobwa wanjye azakura azi ko namurwaniye… reka dukomeze ubuzima.”

Si aho byagarukiye kuko no ku rukuta rwe rwa Instagram yanenze bikomeye abamwunganiraga mu rubanza rw’uruhande rw’uregwa, abashinja imyitwarire idahwitse mu rukiko.

Yavuze ko mu iburanisha hari aho byageze akigisha umunyamategeko ibyo akwiye gukora, mbere y’uko uwo munyamategeko aza kuvuga ku mwana we witabye Imana, ibintu yavuze ko bidakwiye kubaho.

Yagize ati: “Nagukojeje isoni mu rukiko… nakwigishaga akazi kawe… hanyuma uza kuvuga ku muhungu wanjye. Nk’uko nabivuze mu rukiko, nsengera ko utazigera unyura mu byo njye n’umugore wanjye twanyuzemo.”

Aya magambo ya Davido yakurikiye ubutumwa bwari bwatanzwe na Maruf Muhammed, umunyamategeko ukorera i Lagos, wagaragaje ko mu Rukiko Rukuru rwa Leta ya Lagos, habayeho impaka zikomeye.

Yanditse ati: “Davido ari mu Rukiko Rukuru! Ngwino urebe ibiri kubera mu rukiko. Umunyamategeko yamubajije ibibazo bikomeye mu ibazwa bigatuma atakaza ituze […]”

Nyuma yaho, byasobanuwe ko uru rubanza rwari rujyanye no kumenya inshingano akwiye kugira ku mukobwa, Imade.

Mu minsi ishize, Imade yagaragaye ari kumwe na se bishimanye, nyuma yo kwegukana irushanwa ry’impano ryashimishije benshi.

Icyo gihe abafana bagaragaje ko bishimiye kubona umubano mwiza hagati ya se n’umukobwa we, n’ubwo ibibazo by’uburere bw’uyu mwana bikomeje kuba ku isonga mu itangazamakuru.

Uru rubanza rwari rumaze igihe hagati ya Davido n’umubyeyi wa Imade rukomeje gukurikirwa n’abatari bake, benshi bakomeza gusaba ko habaho ubwumvikane no kurera umwana mu mahoro, hagashyirwa imbere inyungu ze kurusha izindi nyungu zose.

Davido afite umugore witwa Chioma Avril Rowland, babana mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi bamaze igihe bakundana. Ariko Imade, ni umukobwa yabyaranye n’undi mugore batabana muri iki gihe.

Davido yafashe icyemezo cyo kwikura mu rubanza rufatiye ku kugomba kwita ku mwana yabyaye witwa Imade. Avuga ko yabikoze kubera urukundo n’inshingano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...