Davido yerekanye Ferrari ebyiri nshya zifite agaciro kangana na miliyoni 4$

Imyidagaduro - 17/09/2026 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido yerekanye Ferrari ebyiri nshya zifite agaciro kangana na miliyoni 4$

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Davido, yerekanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Ferrari, bivugwa ko zifite agaciro karenga miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika zombi.

Davido yashyize ku mbuga rwe rwa Instragram amafoto y’izi modoka ebyiri zisa, ari zo Ferrari Roma na Ferrari Purosangue, avuga ko zombi zatunganyijwe n’ikigo VENUUM Black.

Mu butumwa buherekeje amafoto y’izi modoka, Davido yagize ati: “Imodoka zisanzwe zirarambirana.”

Bishatse kuvuga ko imodoka zisanzwe zitamushimisha cyangwa ko adashaka kugumana imodoka mu buryo zisanzwe zikorwa.

Ferrari Purosangue ni imwe mu modoka za Ferrari zikoresha moteri ya V12, mu gihe Ferrari Roma ari imwe mu modoka z’uru ruganda ziherutse gukurwa ku isoko. Davido azwiho gukunda imodoka zihenze kandi zidasanzwe.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...