Davido yavuze uko Wizkid na Wande Coal bamugiriye inama ku guhuza umuziki n’amashuri

Imyidagaduro - 19/09/2026 7:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido yavuze uko Wizkid na Wande Coal bamugiriye inama ku guhuza umuziki n’amashuri

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adeleke wamamaye nka Davido, yavuze ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yagiye agisha inama bagenzi be Wizkid na Wande Coal ku buryo yashoboraga guhuza amashuri n’inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye.


Davido yagarutse kuri iyi nkuru mu kiganiro cy’amateka y’injyana ya Afrobeats, aho yasobanuye uko yahuye n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo gukomeza amashuri no gukurikirana umuziki wari umaze kumwinjiramo cyane.

Uyu muhanzi yavuze ko icyo gihe yabanje kubaza Wizkid na Wande Coal uko bashoboye kuva mu mashuri bakibanda ku muziki, kuko na we yari amaze kubona ko umuziki ushobora kuba umwuga we w’igihe kirekire.

Davido yavuze ko aba bahanzi bombi bamugiriye inama ko kugira ngo umuntu areke amashuri akajya mu muziki, aba agomba kuba amaze kugira aho agera ku buryo umuziki we umwinjiriza kandi ukamumenyekanisha.

Yagize ati: “Nabajije Wizkid na Wande Coal uko baretse amashuri bakajya gukora umuziki. Bambwiye ko uburyo bumwe ari ukubanza kumenyekana cyane. Nari nzi ko papa atari kunyemerera kubireka, ariko ubwo indirimbo ‘Dami Duro’ yakundwaga cyane, sinongeye kubasha gukomeza amashuri.”

Indirimbo ‘Dami Duro’ ni imwe mu ndirimbo zagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Davido mu ntangiriro z’umwuga we wa muzika.

Nyuma yo kubona ko indirimbo ye iri kumenyekana cyane, Davido yasanze umuziki umusaba umwanya munini, mu gihe se yashakaga ko akomeza amashuri.

Uyu muhanzi yari asanzwe azi ko se atari kumwemerera guta amashuri ngo ahite yibanda ku muziki, ari na yo mpamvu yabanje gushaka kumenya uko abandi bahanzi bari barabigenje.

Icyakora, kuba ‘Dami Duro’ yarakunzwe cyane byatumye ibintu bihinduka, Davido agera aho adashobora gukomeza guhuza neza amasomo n’ibikorwa bya muzika.

Nubwo Davido yari amaze kubona intambwe ikomeye mu muziki, urugendo rwe rw’amashuri ntirwahise rurangira.

Nyuma y’igihe gito, yaje kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kugirana amasezerano na se yari agamije kumufasha gukomeza amashuri ariko ntahagarike inzozi ze zo gukora umuziki.

Muri ayo masezerano, Davido yemeye gusubira ku ishuri, mu gihe se na we yamwemereye kugira ‘studio’ yo gufashamo umuziki ndetse amuha uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana umwuga we w’ubuhanzi.

Ibi byatumye Davido abasha guhuza ibintu bibiri byari byaramubereye ikibazo: gukomeza amashuri no kubaka umwuga we wa muzika.

Urugendo rwe rwo guhuza amashuri na muzika rwaje gutuma Davido arangiza Kaminuza, nubwo icyo gihe yari amaze kuba umwe mu bahanzi bakomeye bari batangiye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Afrobeats.

Mu 2015, Davido yarangije muri Babcock University yo muri Nigeria, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’umuziki.

Inkuru ye igaragaza urugendo rw’umuhanzi wagiye ahura n’ikibazo cyo guhitamo hagati y’amashuri n’umuziki, ariko akaza kubona uburyo bwo kubihuza.

Uyu munsi, Davido ari mu bahanzi b’Abanyafurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, mu gihe urugendo rwe rwo mu ntangiriro rwari rwaranzwe no gushaka kumenya uko yakomeza amashuri ataretse gukurikira inzozi ze za muzika.


Davido yavuze ko Wizkid na Wande Coal bamugiriye inama yo guhuza umuziki n’urugendo rw’amasoo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...