Davido yavuze ko we na Wizkid batarigera bahurira muri sitidiyo ngo bakorane indirimbo, nubwo abafana benshi bakomeje kwifuza ko aba bahanzi bombi bakorana.
Yasobanuye ko hari abatekereza ko ubushyamirane bwagiye burangwa hagati yabo bwagize uruhare mu gutuma barushaho kumenyekana, mu gihe abandi bifuza ko bashyira ku ruhande ibyo batumvikanaho bagakorana indirimbo.
Davido kandi yavuze ko hari abantu bagiye babegera babasaba gutekereza ku rugendo rw’ibitaramo bahuriyemo. Icyakora, yavuze ko aramutse yemeye uwo mushinga, yakwishyuza amadolari ya Amerika ibihumbi 500 kuri buri gitaramo, amafaranga ahwanye na miliyoni 700 Frw.
Ibi byongeye gukangura ibiganiro mu bakunzi b’umuziki wa Afrobeats, bakomeje kwibaza niba Davido na Wizkid bazigera bakorana indirimbo cyangwa bagahurira ku rubyiniro rumwe mu bitaramo bihuriweho n’abafana babo.


Davido yavuze ko yakwishyuza hafi miliyoni 700 Frw mu gitaramo yahuriramo na Wizkid
