Mu kiganiro yagiranye na podcast ya Swift Conversations, Davido yavuze ko muri iki gihe yibanze cyane ku gukora umuziki ufite umwimerere wa Afurika, aho ari gukorana n’abatunganya umuziki (producers) basanzwe bakorana bo muri Nigeria. Gusa yavuze ko ibyo bitamubuza gukorana n’abahanzi bo muri Amerika.
Ati: “Umuziki ndi gukora ubu ni uwa Kinyafurika cyane. Muri uyu mushinga mushya ndi gukorana n’abatunganya umuziki banjye bo mu rugo. Ariko nanone nzakomeza gukorana n’abandi bahanzi, njye na Chris Brown dufite album turi gutegura izasohoka umwaka utaha.”
Aba bahanzi bombi batangiye gukorana mu 2019, basohora indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Blow My Mind”, yabaye intangiriro y’imikoranire yabo ikomeye.
Davido yanemeje ko album bateganya gukorana ishobora gusohoka mu 2027, ibintu byongeye gushimisha abafana babo nyuma y’igihe kinini bategereje ayo makuru. Yabitangaje ubwo yari i Coachella mu 2026. Yagize ati: “Hari izindi ndirimbo nyinshi turi gukora. Njye na Chris Brown dufite album ishobora gusohoka mu mpera z’umwaka utaha.”
Davido asanzwe avuga ko Chris Brown ari umwe mu bahanzi beza cyane ku isi mu gutaramira abantu (performers), kandi yanavuze ko bafite indirimbo nyinshi ku buryo bashobora gukora album zirenga imwe.
Mu mateka y’imikoranire yabo: Mu 2019 basohoye “Blow My Mind” iri kuri album ya Davido A Good Time; Chris Brown yakoranye na Davido kuri “Lower Body” iri kuri album Indigo; Mu 2020 basohoye “Shopping Spree” iri kuri A Better Time ya Davido, ifitemo Young Thug; Mu 2022 basohoye “Nobody Needs To Know” iri kuri album Breezy ya Chris Brown.
Indirimbo yabo yakunzwe cyane “Sensational” (2023), yakoranywe na Lojay, yabinjije bwa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 ndetse ibahesha no guhatanira igihembo cya Grammy mu 2024 mu cyiciro cya Best African Song Performance.
Indirimbo yabo iheruka ni “Hmm”, yasohotse kuri album ya Chris Brown yo mu 2024 yitwa 11:11.
Mbere y’uko iyi album ihuriweho isohoka, aba bahanzi bombi barateganya gusohora izabo ku giti cyabo. Davido yavuze ko album ye izibanda cyane ku muco wa Afurika, mu gihe Chris Brown ari gutegura album ye ya 12.
Hari kandi amakuru avuga ko iyi Album yabo ishobora kuzakurikirwa n’ibitaramo byabo bizenguruka isi (tour), bikazabera mu Burayi no muri Afurika.
Kugeza ubu, Davido ari mu bitaramo byo kuzenguruka u Burayi muri 5ive Alive Tour, aho akomeje kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga mu gihe abafana bategerezanyije amatsiko album ye na Chris Brown.



Davido yateguje Album nshya azakorana na Chris Brown
