Davido yatangiye kubara iminsi isigaye ngo ashyingiranwe na Chioma

Imyidagaduro - 17/06/2025 1:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Davido yatangiye kubara iminsi isigaye ngo ashyingiranwe na Chioma

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeat, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ari mu byishimo bidasanzwe bitewe n’uko ubukwe bwe bwo gushyingiranwa imbere y’Imana n’umugore we Chioma Rowland buri hafi kuba.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido yasangije abamukurikira amashusho ya Chioma maze yandikaho amagambo agira ati: “Ko Kanama itagera vuba se?” Aya magambo ye yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangira kuvuga ko ubu bukwe butegerejwe cyane kurusha ubundi bwose bw’ibyamamare bwabayeho muri uyu mwaka.

Ibi byishimo Davido agaragaza, bije nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2024, we na Chioma bakoze ubukwe bwa gakondo bwabereye muri Eko Hotels and Suites i Lagos muri Nigeria. Uwo muhango wagaragayemo ibyamamare bikomeye birimo Asake, Patoranking, Don Jazzy, itsinda rya P-Square, ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Jay Jay Okocha, byatumye ubu bukwe buba bumwe mu bukwe bwavuzwe cyane muri Afurika.

Ubwo bukwe kandi bwitabiriwe n'abanyapolitiki barimo na Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Mu kiganiro yagiranye na The Breakfast Club, radiyo ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido yemeje ko ubukwe bwo mu rusengero buzabera i Miami muri Kanama 2025, agira ati: “Ubukwe bwanjye bwo gusezerana imbere y'Imana buzaba muri Kanama uyu mwaka, i Miami.”

Davido na Chioma bamaze imyaka isaga irindwi bakundana, ndetse babyaranye abana batatu, nubwo umwe muri bo yitabye Imana. Icyakora urukundo rwabo rwakomeje gushibuka, none bagiye kurwemeza imbere y’Imana n’abantu mu birori bikomeye, byitezweho guhuza ibyamamare n’inshuti zabo z’inkoramutima baturutse impande zose z’Isi.

Davido na Chioma bategerejwe mu bukwe bw'agatangaza buzaba muri Kanama uyu mwaka

Umwaka ushize nibwo bakoze ubukwe bushingiye ku muco

Bombi bamaze imyaka isaga 7 bakundana ndetse bafitanye abana babiri b'impanga kugeza ubu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...