Mu butumwa yashyize ku
rubuga rwe rwa Instagram, Davido yasangije abamukurikira amashusho ya Chioma
maze yandikaho amagambo agira ati: “Ko
Kanama itagera vuba se?” Aya magambo ye yahise akwirakwira ku mbuga
nkoranyambaga, abantu benshi batangira kuvuga ko ubu bukwe butegerejwe cyane
kurusha ubundi bwose bw’ibyamamare bwabayeho muri uyu mwaka.
Ibi byishimo Davido
agaragaza, bije nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2024, we na Chioma bakoze ubukwe
bwa gakondo bwabereye muri Eko Hotels
and Suites i Lagos muri Nigeria. Uwo muhango wagaragayemo ibyamamare
bikomeye birimo Asake, Patoranking, Don Jazzy, itsinda rya P-Square,
ndetse n’abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Jay Jay Okocha, byatumye ubu bukwe buba bumwe mu bukwe bwavuzwe cyane muri
Afurika.
Ubwo bukwe kandi
bwitabiriwe n'abanyapolitiki barimo na Olusegun
Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria.
Mu kiganiro yagiranye na
The Breakfast Club, radiyo ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido
yemeje ko ubukwe bwo mu rusengero buzabera i Miami muri Kanama 2025, agira ati: “Ubukwe bwanjye bwo gusezerana imbere y'Imana buzaba muri Kanama uyu mwaka, i Miami.”
Davido na Chioma bamaze imyaka isaga irindwi bakundana, ndetse babyaranye abana batatu, nubwo umwe muri bo yitabye Imana. Icyakora urukundo rwabo rwakomeje gushibuka, none bagiye kurwemeza imbere y’Imana n’abantu mu birori bikomeye, byitezweho guhuza ibyamamare n’inshuti zabo z’inkoramutima baturutse impande zose z’Isi.
Davido na Chioma bategerejwe mu bukwe bw'agatangaza buzaba muri Kanama uyu mwaka
Bombi bamaze imyaka isaga 7 bakundana ndetse bafitanye abana babiri b'impanga kugeza ubu