Davido yashyizeho Miliyoni $1 ku muhanzi uzamurusha indirimbo zakunzwe muri Afrika

Imyidagaduro - 13/08/2026 8:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido yashyizeho Miliyoni $1 ku muhanzi uzamurusha indirimbo zakunzwe muri Afrika

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido, yashyizeho miliyoni imwe y’amadolari ku muhanzi uwo ari we wese wemera guhangana na we mu irushanwa ry’indirimbo zakunzwe, avuga ko nta muntu ushobora kumurusha.

Davido yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu bamenyerewe cyane kuri murandasi witwa Darel, aho yavuze ko yizeye cyane ubwinshi bw’indirimbo ze zakunzwe amaze gukora mu myaka isaga 15 amaze mu muziki.

Ati: “Nzatanga miliyoni imwe y’amadolari. Niteguye guhangana n’umuntu uwo ari we wese.”

Ibi Davido yabivuze mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari impaka ku muhanzi wo muri Nigeria ufite indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zishobora kumuhesha intsinzi mu irushanwa rya hit versus.

Mu bahanzi bagiye bavugwa muri izi mpaka harimo Davido, Wizkid, Olamide, Burna Boy, 2Baba, D’banj, P-Square na 9ice.

Davido na we yabonye izi mpaka maze avuga ko yiteguye guhangana n’umuhanzi uwo ari we wese, kuko yizeye ko indirimbo afite mu bubiko bwe zamuhesha intsinzi.

Kuva mu 2011 ubwo yamenyekanaga cyane mu ndirimbo “Back When” yakoranye na Naeto C, Davido yakomeje gukora indirimbo zakunzwe cyane, aba umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kugeza Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.

Mu minsi ishize, Davido yashyize hanze album ye ya gatandatu yise “ORIADE”, igizwe n’indirimbo 13. 

Muri iyi album harimo abahanzi batandukanye barimo Leon Thomas, Black Sherif, Aya Nakamura, Mayorkun, Fola, Llona, NO11, JAZZWRLD na GL_Ceejay.

“ORIADE” ni yo album ya mbere ya Davido igizwe n’indirimbo 13, mu gihe izindi album ze eshanu zabanje zari zifite indirimbo 17.

Nyuma yo gushyira hanze iyi album, Davido yatangiye gutangaza amatariki y’ibitaramo azakora hirya no hino ku isi mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

Ibi bibaye nyuma ya 5IVE Tour, urugendo rwanyuze mu mijyi itanu yo muri Nigeria, ndetse runagera mu bihugu bitandukanye muri Afurika, u Burayi n’ahandi henshi ku isi, rukaba rwarabaye rumwe mu ngendo zikomeye z’ibitaramo yakoze.

Davido yashyizeho miliyoni $1 ku muhanzi uzamurusha indirimbo zakunzwe muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...