Davido yasabiye amahoro Abanya-Kenya mu gihe abarenga 16 bishwe mu myigaragambyo y’urubyiruko -AMAFOTO

Imyidagaduro - 26/06/2025 11:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido yasabiye amahoro Abanya-Kenya mu gihe abarenga 16 bishwe mu myigaragambyo y’urubyiruko -AMAFOTO

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adeleke uzwi cyane nka Davido, yohereje ubutumwa bwuje urukundo n’impuhwe ku Banya-Kenya nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko yibasiye iki gihugu, igahitana ubuzima bw’abantu barenga 16. Mu butumwa bwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Davido yagize ati: “Amahoro n’urukundo kuri Kenya.”

Ubu butumwa bw’uyu muhanzi buje nyuma y’uko imyigaragambyo yo kwamagana ruswa no kwibutsa ibihe byaranze urugamba rw’urubyiruko mu mwaka ushize yongeye kubura imvururu. Iyi myigaragambyo yabaye tariki 25 Kamena 2025, umunsi waranzwe n’ubwicanyi n’ivangura ry’inzego z’umutekano, nk’uko byatangajwe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.

Nk’uko bitangazwa na Amnesty International na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya, abantu nibura 16 bishwe naho abandi basaga 400 barakomereka, barimo abigaragambya, abapolisi n’abanyamakuru.

Abakomeretse bamwe barashwe amasasu ya nyayo, abandi barakubiswe cyangwa barakomeretswa n’amasasu ya ‘rubber’, ibintu byagaragaye cyane mu murwa mukuru Nairobi.

Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’imigeri, ihangana n’abigaragambya bari bazindukiye mu mihanda bibuka abishwe mu myigaragambyo nk’iyi yabaye umwaka ushize ubwo urubyiruko rwamaganaga izamuka ry’imisoro

“Ruto agomba kugenda!”

Abigaragambya bitwaje amabendera ya Kenya n’amashusho y’abo barimo kwibuka, bahamagariraga Perezida William Ruto kwegura, bavuga ko yananiwe guha abaturage ibyo yabemereye.

Eve, umukobwa w’imyaka 24, yabwiye itangazamakuru ati: “Ndi hano nk’Umunya-Kenya ukiri muto, ndimo kwigaragambya ku bw’abacu bishwe umwaka ushize. Polisi ikwiye kuturinda, si uku kutwica.”

Na ho Angel Mbuthia, uhagarariye urubyiruko mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Jubilee, yavuze ati: “Tariki 25 Kamena ifite agaciro gakomeye ku rubyiruko, kuko ni bwo twabuze abantu bameze natwe, bavugaga nkacu, barwaniraga imiyoborere myiza.”

Imyigaragambyo ikomeje mu gihugu hose

Imyigaragambyo ntiyagarukiye muri Nairobi. Yageze no mu mijyi nka Matuu, Kikuyu, Mombasa, Kitengela, Kisii na Nyeri, aho havuzwe imvururu hagati y’abigaragambya na polisi.

Inzira zinjira mu mujyi rwagati wa Nairobi zafunzwe, ibigo bya Leta birinzwe n’imizigo y’icyuma (razor wire), ndetse hari n’inkiko zatwitswe n’abigaragambya mu gace ka Kikuyu.

Guverinoma ya Kenya yategetse televiziyo na radiyo guhagarika gutangaza imyigaragambyo mu buryo bwa live, ibintu byamaganywe n’abaharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Uru rubuga rwa Telegram rwarabujijwe gukoreshwa nk’uko byatangajwe n’ikigo NetBlocks, naho televiziyo KTN ya Nation Media Group nayo yakuwe ku kirere mu gihe itangazaga imyigaragambyo.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’urupfu rwa Albert Ojwang, umwarimu n’umubwanditsi w’imyaka 31, wapfiriye muri kasho nyuma yo kunenga umupolisi mukuru. Aba-Polisi batatu n’abandi batatu bashinjwa uruhare mu rupfu rwe bagejejwe imbere y’ubutabera, bose bavuga ko ari abere.

Abigaragambya bavuga ko polisi ikomeje gukorana n’abitwa “goons” – abagabo bambaye gisivile batega moto bafite imihoro n’ibibando – bagatoteza abigaragambya ku buryo buteye ubwoba.


Umwuka mubi hagati ya Ruto n’urubyiruko

Perezida Ruto, watowe mu 2022 yiyemeje kugeza iterambere ku baturage, akomeje kunengwa n’urubyiruko rumushinja uburiganya, ruswa, n’izamuka ry’imisoro.

Nubwo yakuyeho umushinga w’itegeko ry’imisoro nyuma y’imyigaragambyo y’umwaka ushize, abenshi bavuga ko nta mpinduka zagaragaye.

Ibura ry’abantu barenga 80 kuva mu mwaka ushize, bamwe bagafatwa n’inzego z’umutekano bakaburirwa irengero, bikomeje guteza ubwoba abaturage.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Ruto ntiyigeze yicuza. Ahubwo yagize ati: “Ntabwo dushobora kwihanganira abantu barwana n’abapolisi cyangwa babatuka. Mwibasira igihugu cyacu.”

Ibihugu by’Iburengerazuba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bwongereza na Canada byasohoye itangazo bisaba ko imyigaragambyo yemererwa, igakorwa mu ituze, kandi Leta ikareka gutoteza abaturage.

Baranenze bikomeye imikoreshereze y’abapolisi batambaye impuzankano, binjira mu bantu batamenyekanye, bagatwara abaturage mu modoka zitanditseho ikimenyetso na kimwe.

Imyigaragambyo yo ku ya 25 Kamena yagaragaje ko urubyiruko rwa Kenya rutazemera gukomeza kuyoborwa n’ubutegetsi burangwa no gucecekesha abatavuga rumwe naryo.

Davido, kimwe n’abandi bantu benshi ku Isi, yerekanye ko afitiye impuhwe abaturage ba Kenya n’uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure no mu mahoro.

 

Urubyiruko rwiraye mu mihanda rwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto

 

Abarenga 16 baguye mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025

 

Iyi myigarambyo ibaye, urubyiruko rwibuka bagenzi be babo umwaka ushize batangije urugendo nk’uri rwo kwamagana ubutegetsi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...