Davido yagizwe umunyamuryango mu bategura Grammy Awards

Imyidagaduro - 23/09/2025 2:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Davido yagizwe umunyamuryango mu bategura Grammy Awards

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nijeriya, Davido, yongeye kwandika izina rye mu mateka y’umuziki mpuzamahanga nyuma yo kwemezwa nk’umwe mu bagize ‘Recording Academy’, umuryango utegura kandi ushinzwe ibihembo bikomeye bya Grammy Awards.

Kwinjira muri uyu muryango bituma Davido agira ububasha bwo gutora no kugira uruhare mu kugena abahanzi n’ibihangano by’indirimbo bizajya bihatanira ibihembo, ndetse n’abazabihabwa. Ni inshingano zikomeye kuko Grammy Awards ari byo bihembo bya mbere bikomeye ku isi mu ruganda rw’umuziki.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Recording Academy, Davido yagize ati “Uyu ni umwanya uzahindura byinshi. Nize ko gutora bituma umuntu agira ijambo mu guhitamo ibyo buri mwaka bigomba kwitabwaho kandi bigashyirwa imbere.”

Yongeyeho ko ari ishema rikomeye kuri we kuba yabaye umwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe, kandi ko yiteguye kuzagira uruhare rugaragara mu matora ategura ibi bihembo.

Davido yahataniye ibi bihembo mu byiciro bitanu mu 2024, ibyamugize umwe mu bahanzi ba mbere bo muri Afurika babashije kwinjira muri ayo mateka.

Nubwo atigeze yegukana na kimwe muri ibyo bihembo, byamubereye urufunguzo rwo kurushaho kwinjira mu ruganda mpuzamahanga.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2025, yongeye guhatanira Grammy abikesha indirimbo “Sensational” yakoranye na Chris Brown na Lojay.

Iyo ndirimbo yahatanye mu cyiciro gishya cya Best African Music Performance, ariko itsindwa na Tems watsindiye icyo cyiciro ku ndirimbo ye “Love Me Jeje.”

Kwinjira kwa Davido muri Recording Academy bije mu gihe uyu muryango uri muri gahunda yo kongera abanyamuryango bawo kugira ngo werekane uburinganire n’ubwiganze bw’ijwi ry’abahanzi baturuka mu bice bitandukanye by’isi, by’umwihariko muri Afurika.

Ibi bigaragaza uburyo injyana ya Afrobeats ikomeje gufata indi ntera, ikinjira mu ruganda rw’umuziki mpuzamahanga nk’imwe mu zikomeye.

Recording Academy yatangaje ko itora rya Grammy Awards 2026 rizatangira ku ya 3 Ukwakira 2025, ihamagarira abanyamuryango bose gusuzuma urutonde rw’abahatanira ibihembo, kumva indirimbo no gutora hakiri kare.

Kuba Davido ari mu bazatora, byitezwe ko bizongera ijwi ry’Abanyafurika kandi bikomeze guteza imbere abahanzi bo kuri uyu mugabane mu ruhando mpuzamahanga.

Mu myaka ibiri ishize, abahanzi b’Abanyafurika bagaragaje imbaraga zidasanzwe muri Grammy Awards, bakaba bari kwandika amateka mashya:

Burna Boy yatsindiye Grammy mu 2021 ku ndirimbo Twice As Tall nka Album nziza ya Global Music Album, aba Umunyafurika wa mbere ubikoze mu buryo buziguye.

Mu 2023, Tems yegukanye Grammy nk’umuhanzi w’indirimbo ‘Wait For U’ yakoranye na Future na Drake. Mu 2025 yongeye kwigaragaza atsinda icyiciro cya Best African Music Performance.

Umunyamuziki Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo yatsindiye Grammy ya mbere mu 2024 ku ndirimbo ye yanyuze benshi Water, aba umugore wa mbere w’Umunyafurika ukomoka muri Afurika y’Epfo wegukanye Grammy mu cyiciro cy’indirimbo mpuzamahanga. Abandi bahanzi nka Wizkid, Angélique Kidjo, ndetse na Seun Kuti, nabo bamaze kwandika izina muri iri rushanwa rikomeye. 

Davido yavuze ko ari ishema kuba yinjiye mu banyamuryango ba Grammy Awards 


Davido yemeje ko azakoresha ijwi rye mu kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WITH YOU' Y'UMUHANZI DAVIDO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...