Davido yari yambaye ikoti ryanditseho amagambo “Bring Them Home” (Mubagarure mu ngo), ubutumwa bwari bugamije gukangurira amahanga kutirengagiza ikibazo cy’abana n’abarimu bashimuswe muri Nigeria.
Iryo koti ryakozwe mu buryo bwihariye, ryari ryanditseho amazina y’abana 39 n’abarimu 7 bashimuswe mu Karere ka Oriire muri Leta ya Oyo. Aba bantu bashimuswe muri Gicurasi 2026, ubwo abagizi ba nabi bagabaga igitero ku ishuri riherereye mu gace ka Ahoro-Esinele.
Icyo gitero cyahitanye umukozi w’ishuri n’umumotari wari uri hafi y’aho, mu gihe umwe mu barimu bashimuswe yaje gupfira mu maboko y’abamushimuse.
Nyuma y’iki gitaramo, Davido yemeje ko ubutumwa yari yambaye bwari bugamije gushyigikira imiryango y’abashimuswe no gukomeza kwibutsa isi yose ko abo bantu bagikeneye ubutabazi. Yabinyujije ku rubuga rwa X, aho yashimangiye ko ikibazo cyabo kidakwiye kwibagirana.
Iki gitaramo cya FIFA World Cup Countdown Concert cyari kimwe mu bikorwa byo kubara igihe gisigaye ngo hatangire Igikombe cy’Isi cya 2026, kikaba cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bazwi ku rwego mpuzamahanga. Davido yari ari kumwe n’abarimo itsinda rya Major Lazer riyobowe na DJ Diplo, ndetse n’abandi bahanzi batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari bitabiriye uwo muhango.
Igikorwa cya Davido cyashimwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bagaragaje ko yakoresheje urubuga runini yari afite mu kwibutsa ikibazo gikomeye cy’umutekano n’uburenganzira bwa muntu gikomeje guhangayikisha abaturage ba Nigeria.

Davido yagaragaye yambaye imyambaro isaba ko abana n’abarimu bashimuswe basubizwa imiryango yabo
