Davido ntiyumva uburyo yavuyemo umuntu ukunda gukora kandi akomoka mu muryango wifite

Imyidagaduro - 27/07/2025 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Davido ntiyumva uburyo yavuyemo umuntu ukunda gukora kandi akomoka mu muryango wifite

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria uririmba injyana ya Afrobeats, David Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yatangaje ko yicuza kuba yaravuyemo umuntu ukunda gukora cyane, nubwo akomoka mu muryango ufite ubukire buhambaye.

Davido, umuhungu wa Adedeji Adeleke, umwe mu baherwe bakomeye muri Nigeria, yavuze ko akazi akora kamutwara imbaraga nyinshi ndetse kamugiraho ingaruka zirebana n'ubuzima bwe bwo mu mutwe. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’uhagarariye inyungu z’abahanzi, Bankulli, nyuma y’igitaramo cy’imbaturamugabo yakoreye muri Scotiabank Arena i Toronto muri Canada, cyitabiriwe n’imbaga y’abafana.

Yagize ati: “Nicuza kuba narabaye umuntu ukunda gukora cyane. Umunaniro no guhangayika biterwa n’akazi nk’aka ni byinshi cyane, by’umwihariko iyo hari ibigenda nabi. Ariko nanone, ngomba gukomeza. Si amafaranga mbikora nshaka, kuko mfite miliyari z’amadolari zintegereje. N’iyo nahagarika akazi uyu munsi, nakomeza kubaho neza. Ariko nkomeza gukora kuko nkunda akazi kanjye, ndetse nkunda abafana banjye.”

Davido yatangiye umuziki nk’umwuga mu mwaka wa 2011, aho yamenyekanye cyane ku ndirimbo “Dami Duro”, nyuma aza gukomeza gukora izindi nyinshi zamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga. Azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “If”, “Fall”, “Fem”“Unavailable” n'izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yemeza ko atajya akora kubera ko akeneye amafaranga, ahubwo ko akora kuko yishimira umwuga we. Yongeraho ko urukundo akunda umuziki n’abafana be ari rwo rutuma yirengagiza umunaniro n’ibibazo akazi kamuzanira.


Davido yicuza kuba yarabaye umukozi kandi yaravukiye mu muryango wifashije, agashimangira ko urukundo rw'abafana ari rwo rukomeza kumusunikira gukora


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...