Davido ntiyifuza ko abana be bajya mu muziki, abashishikariza gukorera mu bigo bya se

Imyidagaduro - 20/04/2026 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Davido ntiyifuza ko abana be bajya mu muziki, abashishikariza gukorera mu bigo bya se

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Davido, yatangaje ko atifuza ko abana be bazakurikira inzira y’imyidagaduro, ahubwo ko abona ari byiza ko bazakorera mu bigo by’ubucuruzi bya se, Deji Adeleke.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikiganiro kizwi cyane cyo muri Amerika cyitwa The Breakfast Club, aho yasobanuye ko ubuzima bwo mu myidagaduro bugoye kandi burimo inzira ndende itoroshye, bityo ko atifuza ko abana be banyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo mbere yo kugera ku ntsinzi.

Davido yavuze ko mbere y’uko atsinda mu muziki, se atigeze amushyigikira muri uru rugendo, ibintu avuga ko byigeze kumuca intege no kumwima ibyishimo. Ati: “Data ntiyashakaga ko njya mu myidagaduro, kandi byarambabazaga cyane kugeza igihe abonye ko mbishyizemo umutima ntazabireka.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanyuzemo ari byo bituma adashaka gushyira igitutu ku bana be cyangwa kubabuza gukora ibyo bakunda, ariko nanone akabona ko inzira yoroshye kuri bo ari ugukorera mu bigo by’umuryango.

Yagize ati: “Njye nababwira nti nimujye gukorana na sogokuru. Buri Noheli ajyana abuzukuru be bose, kandi nubwo afite ibintu byinshi birimo n’indege ze bwite, ibyishimo bye bishingira ku kubana n’abuzukuru be.”

Yakomeje agaragaza ko kubona uko se yishimira umuryango ari byo byamwigishije ko ubuzima butagizwe gusa no gushaka amafaranga cyangwa kuba icyamamare, ahubwo ko ibyishimo nyakuri biva mu muryango.

Nubwo afite uyu murongo atekereza ku hazaza h’abana be, Davido yagaragaje ko atazababuza kujya mu myidagaduro nibaramuka babyifuje.

Yatanze urugero ku mukobwa we usanzwe agaragaza impano yo kuririmba no kubyina, ashimangira ko azamushyigikira mu cyerekezo cyose yahitamo.

Ibi bitekerezo bya Davido byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye icyemezo cye bashingiye ku mutekano n’ubuzima bworoshye abana be bazagira, mu gihe abandi bavuga ko impano ari yo ikwiye gushyigikirwa aho yaba iva hose.

David Adedeji Adeleke [Davido] yatangiye umuziki akiri umunyeshuri muri Amerika, aho yaje gushinga itsinda ry’abaririmbyi ryitwa KB International. Icyakora, izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo “Dami Duro” yamuhesheje igikundiro gikomeye muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika.

Nyuma y’iyo ntsinzi, yakomeje gushyira hanze album ye ya mbere “Omo Baba Olowo” mu 2012, irimo indirimbo zakunzwe zirimo “Back When” na “Ekuro”. Iyi album yamufashije kwigarurira abakunzi benshi no kwinjira mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Mu myaka yakurikiyeho, Davido yakomeje kuzamuka, akorana n’abahanzi mpuzamahanga ndetse asohora indirimbo zakunzwe nka “Fall”, “If” na “FIA”, zamugejeje ku rwego rwo hejuru ku isi. Indirimbo “Fall” by’umwihariko yabaye imwe mu zakunzwe cyane ku rubuga rwa YouTube mu bahanzi ba Afrobeats.

Uyu muhanzi yakomeje gushimangira izina rye ku rwego mpuzamahanga binyuze muri album nka “A Good Time” (2019) na “A Better Time” (2020), ndetse na “Timeless” (2023) yakomeje kumwambutsa imbibi za Afurika, imushyira mu bahanzi bake b’Abanyafurika bumvwa ku isi hose.

Uretse umuziki, Davido yanashinze inzu ifasha abahanzi yise DMW (Davido Music Worldwide), yafashije kuzamura impano nshya mu muziki wa Afurika.

Uyu munsi, Davido abarwa mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, akaba yarabigezeho abikesha impano, kwihangana no gukomeza gukora cyane nubwo yahuye n’imbogamizi zitandukanye mu ntangiriro z’urugendo rwe.

Davido yavuze ko ubuzima bwo mu myidagaduro bugoye, ari yo mpamvu yifuza ko abana be bazahitamo inzira yoroshye yo gukorera mu bigo bya se Deji Adeleke


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...