Mu
kiganiro yagiranye na UK Afrobeats Chart Show hamwe na Eddie Kadi, Davido
yavuze ko amaze kugera ku byo benshi batageraho mu rugendo rw’umuziki, aho
yagiye aririmbira abakunzi be ku isi hose anahabwa ibihembo bikomeye,
harimo no kuba yarahataniye Grammy Awards mu myaka itatu ishize.
Yagize
ati: “Mu rugendo rwanjye rw’umuziki, naririmbiriye mu bice bitandukanye by’Isi,
amatike yashize mu bitaramo, nahataniye Grammy Awards mu myaka itanu ishize. Umuziki
uri kuza ni uwa Davido nyawo, ni uwa Afurika by’ukuri. Twamaze gukora ibyo,
none sinshishikajwe no gukora umuziki ujyanye n’isi y’ahandi (Umuziki watuma
abona Grammy Awards).”
Davido
yanavuze ku rukundo akundwa n’abakunzi be bo muri Afurika y’Epfo, avuga ko hafi
80% by’abaturage b’iki gihugu bamumenya kandi bakunda umuziki we. Yongeyeho ko
yamaze gukorana n’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo ndetse akanahabwa ibihembo
bitandukanye n’uru ruganda rw’umuziki rwaho.
Uyu
muhanzi w’umuhanga mu njyana ya Afrobeats avuga ko icyerekezo cye gishya ari
ukugaruka ku mizi ye, akora umuziki w’Afurika utagombera guhuza amajwi y’i
Burayi cyangwa Amerika, ahubwo wumvikanisha umwimerere w’umuco we.
Davido,
ni umuhanzi w’umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats. Yavutse
ku itariki ya 21 Ugushyingo 1992, mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ariko yakuriye mu muryango w’umuziki muri Nigeria, aho se ari umwe mu
bantu bazwi cyane mu bukungu n’umuco.
Uyu
mugabo yamenyekanye mu muziki mu myaka ya 2011 ubwo yashyiraga hanze indirimbo
nka “Dami Duro”, yaje guhita imwubakira izina muri Afurika yose.
Iyi
ndirimbo yaje kumugeza ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bakomeye bo muri
Nigeria, ikaba yaramuhesheje ibihembo byinshi mu gihugu cye no ku mugabane
w’Afurika.
Mu
rugendo rwe, Davido yashyize hanze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ku isi
hose.
Muri
zo twavuga “Fall”, iyi ndirimbo yamenyekanye cyane ku isi, ndetse yabonetse ku
rutonde rwa Billboard.
Hari
“If”, indirimbo yagaragaje ubushobozi bwe bwo guhanga injyana zivanze, ikaba
yarakunzwe mu bihugu byinshi bya Afurika no hanze yayo.
“Fia”,
“Assurance”, na “Blow My Mind” yakoranye na Chris Brown, izi ndirimbo zatumye
yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo ku isi.
Uyu
muhanzi yahataniye kandi atwara ibihembo bitandukanye muri BET Awards, MTV
Africa Music Awards, na Headies Awards, aho yagiye ahabwa ibihembo by’umuhanzi
wa Afrobeats ukomeye cyangwa indirimbo z’umwaka.
Yahawe
icyubahiro mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no ku isi ku bw’ubuhanga
bwe mu muziki no ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere Afrobeats.
Davido
afite uburyo bwe bwihariye mu guhanga umuziki, aho akunda kuvanga injyana
gakondo ya Afurika n’ijwi rigezweho ryo ku isi.
Nyuma
yo kubona ibyo byose, Davido yatangaje ko atagishishikajwe no gukurikira
imiterere ya muzika y’i Burayi cyangwa Amerika, ahubwo yifuza kugaruka ku mizi
ye, agatanga umuziki w’Afurika utavuguruza uwo ari we.
Davido
kandi akunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, aho yakoranye n’abahanzi batandukanye
bo muri icyo gihugu kandi ibikorwa bye byahawe icyubahiro mu ruganda rw’umuziki
rwaho.
Uyu
muhanzi w’umuhanga muri Afrobeats ntiyibanda gusa ku kumenyekana, ahubwo
arashaka ko umuziki we ugira umwimerere, ugaragaza umuco n’ibyiyumvo bya
Afurika.

