Ni
ibintu byagaragaye mu bihe bitandukanye, cyane cyane ku bahanzi mpuzamahanga
bakoreye ibitaramo i Kigali, ariko ubu noneho bikaba biri no kugaragara ku
bahanzi nyarwanda.
Mu
gihe abafana benshi bakomeje kwerekana inyota yo kureba abahanzi bakunda, bamwe
mu bategura ibitaramo n’abahanzi ubwabo batangiye gufata ibyemezo bidasanzwe
byo kugira ngo abafana babo badacikanwa.
Kwamamaza
ibitaramo bikomeye, gukoresha ahantu hajyanye n’igihe ndetse no kuba umuziki
nyarwanda umaze kugira abakunzi benshi bafite ubushake bwo kwishyura amafaranga
menshi, biri gutuma “amatike yashize” atakiri amagambo avugwa ku bahanzi bo
hanze gusa.
Mu
myaka ishize, bamwe mu bahanzi bakomeye bakoze amateka i Kigali nyuma yo kubona
uburyo abafana babo bari benshi kurusha imyanya yari yabateganyirijwe.
Kassav’ bakoze
amateka nyuma y’igitutu cy’abafana
Ku
wa 14 Gashyantare 2020, itsinda rya Kassav' ryakoreye igitaramo gikomeye muri
Kigali Convention Centre, mu gitaramo cyari cyateguwe na Arthur Nation.
Ni
igitaramo cyabereye imbere y’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wa Zouk bari baje
kwihera ijisho iri tsinda ryari rifite ibigwi bikomeye muri Afurika no ku Isi
muri rusange.
Muri
icyo gitaramo kandi harimo n’abahanzi nyarwanda barimo Christopher, ndetse
cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Icyakora
n’ubwo igitaramo cyagenze neza, umubare munini w’abantu ntiwabashije kubona uko
witabira cyangwa ngo ubone neza uko igitaramo cyagenze kubera ubwinshi bw’abari
bakitabiriye.
Nyuma
y’ibiganiro hagati y’abateguye igitaramo n’iri tsinda, hafashwe icyemezo
kidasanzwe cyo kongera gukora ikindi gitaramo ku wa 15 Gashyantare 2020, ibintu
byafashije abafana benshi bari babuze amatike cyangwa imyanya kubona amahirwe
ya kabiri.
Ni
icyemezo cyashimwe cyane muri icyo gihe, cyane ko byagaragazaga uburyo iri
tsinda ryari ryitaye ku bakunzi baryo bo mu Rwanda.
Muri
icyo gihe, amatike yaguraga 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP
ndetse na 30.000 Frw muri VVIP.
Indirimbo
za Kassav’ zakunzwe cyane harimo “Ou Lé”, “Kolé Séré”, “Rété”, “Sye bwa”, “Wép
wép”, “Oh Madiana” n’izindi nyinshi zakomeje gusiga amateka mu bakunzi ba Zouk.
Davido nawe yemeye
kongera amatike
Ku
wa 5 Ukuboza 2025, Davido nawe yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali cyitabiriwe
n’imbaga y’abafana benshi.
Ni
igitaramo cyabereye muri BK Arena, aho yahuriyemo n’abahanzi nyarwanda barimo
Kitoko, Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Logan Joe ndetse na Kid From
Kigali.
Mbere
y’uko iki gitaramo kiba, amatike yari yamaze gushira ku isoko hakiri kare,
ibintu byatumye abantu benshi batangira gusaba ko hakongerwaho andi.
Mu
rwego rwo kudatererana abafana, Intore Entertainment ifatanyije na Davido
bemeranyije kongera umubare w’amatike kugira ngo abafana benshi babashe kubona
uko binjira.
Ni
icyemezo cyongeye kwerekana ko ibitaramo bikomeye biri kujya bifata indi sura
mu Rwanda, aho ubwitabire buri kuzamuka kurusha uko benshi babyumvaga mu myaka
yashize.
Muri
icyo gitaramo, amatike yaguraga hagati ya 15.000 Frw kugeza ku bihumbi 100 Frw
bitewe n’icyiciro umuntu yashakaga kwicaramo.
King James we
bite?
Mu
gihe ibi byose byabaye ku bahanzi mpuzamahanga, ubu noneho amaso ari kuri King
James uri gutegura igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu
muziki.
Ni
igitaramo giteganyijwe ku wa 1 Kanama 2026 muri BK Arena, ariko cyamaze gukora
amateka mbere y’uko kiba.
King
James yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ushoboye kugurisha amatike y’igitaramo
cye yose mbere y’iminsi itatu gusa.
Kwamamaza
iki gitaramo byakozwe mu buryo budasanzwe, ariko icyatunguye benshi ni uburyo
abafana bihutiye kugura amatike ku muvuduko udasanzwe kugeza ashiranye ku
isoko.
Amakuru
avuga ko amatike yari yashyizwe hanze ari ibihumbi 11. Nyuma y’ibi, imbuga
nkoranyambaga zahise zuzura ubutumwa bw’abafana basabaga ko hakorwa ikindi
gikorwa cyafasha abatabonye amatike kubona uko bitabira.
Hari
abahise bavuga ko yakwimukira muri Amahoro Stadium kugira ngo abantu bose
bazabone uko bamureba, mu gihe abandi basabye ko yakora ibitaramo bibiri nk’uko
Kassav’ babigenje.
Amakuru
InyaRwanda yabonye yizewe avuga ko kuva ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026,
abategura iki gitaramo bari mu nama zirebera hamwe uburyo iki kibazo cyakemuka.
Mu
byari biri ku meza harimo guhindura imiterere ya ‘stage’ kugira ngo haboneke
indi myanya y’inyongera, cyangwa se kuba King James yakora ibitaramo bibiri
bikurikirana tariki 1 na tariki 2 Kanama 2026.
N’ubwo
nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa, amakuru ahari ni uko hari ubushake bwo
gushaka uburyo abafana benshi bashoboka bazabona uko bitabira iki gitaramo.
Hari
n’amakuru avuga ko King James ashobora kuzakora ‘Live Recording’ ndetse
igitaramo cye kigatambuka ku mbuga nkoranyambaga abafana bakabasha kukireba
ariko bishyuye ‘Online’.
Amatike
yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga hagati ya 15.000 Frw na 60.000 Frw muri
VIP, mu gihe ameza yo imbere yaguraga miliyoni 2 Frw naho ‘Suites’ zikagura
miliyoni 3,5 Frw.
Mu
buryo bwinshi, ibi biri kugaragaza uburyo umuziki nyarwanda ugeze ku rwego
rushya. Kuba umuhanzi nyarwanda ashobora kugurisha amatike yose mu gihe gito,
ndetse abafana bagatangira gusaba igitaramo cya kabiri, ni ikimenyetso cy’uko
isoko ry’imyidagaduro mu Rwanda rikomeje gukura ku muvuduko udasanzwe.

Amatike
yashize ku isoko mu minsi itatu gusa! Nyuma yo gukora amateka mu Rwanda, King
James ari mu biganiro n’abategura igitaramo cye barebera hamwe niba yakora
igitaramo cya kabiri muri BK Arena cyangwa hakongerwa imyanya kugira ngo
abafana batabashije kubona amatike badacikanwa n’igitaramo cye cy’imyaka 20
amaze mu muziki

Ubwinshi bw’abafana bwatumye hafatwa icyemezo kidasanzwe! Mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali, amatike yari yashize ku isoko mbere y’igihe, bituma abategura igitaramo bumvikana nawe kongera andi matike kugira ngo abafana benshi babone uko binjira muri BK Arena

Nyuma
y’igitaramo cya mbere cyari cyuzuyemo imbaga muri Kigali Convention Center,
Kassav' bafashe icyemezo cyo gukora ikindi gitaramo ku munsi wakurikiyeho kugira
ngo abafana bari babuze uko bitabira bongere bahabwe amahirwe yo kwihera ijisho
iri tsinda ryubatse amateka muri muzika
