Davido uri ma bahanzi bakomeye muri Africa ndetse no ku isi yose, avuga ko byasabye ko ahisha ubukire bw'umuryango we ubwo yarimo atangira umuziki. Uyu mugabo yatangaje ko byagiye kumenyekana ko ava mu muryango w'abakire yaramaze gukora indirimbo zakunzwe, nubwo hari abahise batangira kumugendaho.
Ubwo yari muri Culture Knock Out podcast, Davido yatangaje ko hari abantu bamugendaho bya hato na hato bakamunenga aka na kariya, nyamara bamuhora ko papa we ari umukire nta kindi.
Ati: "Ninjye muhanzi unengwa kurusha abandi muri Nigeria. Ndi ku cyokezo ndetse nashyizwe ku cyokezo igihe kinini. Ntangira, ntabwo bari bazi ko papa wanjye ari umukire. Ku bw'ibyo igitekerezo abantu bari kugira ku mwana w'umukire uri gukora umuziki, si cyo bagize.
Abantu ntibari bazi ko papa ari umukire, babimenye bakerewe. Babimenye maze gukora indirimbo eshatu zakunzwe. Nyuma y'igihe abantu batangiye kunyanga kuko papa ari umukire. Ariko nkomeza gusohora indirimbo nziza bigakomeza gukora."
Davido yakomeje ati: "Ni ibintu biba kuri buri wese, iyo ubaye umuntu ukomeye uranengwa cyane. Uriyamamaje abantu baragutoye, ariko iyo ubaye perezida barakwanga."
Uyu muhanzi avuga ko nubwo hari abadasiba kumugendaho bamunenga n'aho bitari ngombwa, we icyo abasubirisha nugukora imiziki myiza abamukunda bagakomeza kwishimira intambwe atera buri munsi.
Davido bamwe mu bamwanga bamuziza ko ava mu bakire