Mu minsi micye ishize nibwo Eddy Kenzo wo muri Uganda yakoze indirimbo yitwa “Sitya Loss”, uretse kuba yarakunzwe n’abaturage ba Uganda yanishimiwe n’abo muri aka karere, umugabane wa Afrika ndetse no hirya no hino ku isi aho abahanzi mpuzamahanga b’ibyamamare bagiye bashima cyane amashusho y’iyi ndirimbo n’imiririmbire yayo muri rusange.
Eddy Kenzo amaze kugirwa icyamamare mpuzamahanga n'indirimbo ye "Sitya loss"
Uku gukundwa kw’iyi ndirimbo byahesheje Eddy Kenzo kugira umubare munini w’abakunzi ariko n’abahanzi batandukanye bifuza gukorana indirimbo nawe, mu byo yasabwe cyane hakaba harimo gusubiramo iyi ndirimbo nabo bakongeraho amajwi yabo (Remix), ari nabyo Davido yamaze gusaba Kenzo ko bakorana.
Icyamamare Davido arahendahendera Kenzo ko bakorana indirimbo
Nk’uko amakuru dukesha Bigeye abivuga, Davido yoherereje ubutumwa mugenzi we Eddy Kenzo amusaba ko bakora iyi ndirimbo mu bundi buryo akongeramo ijwi rye, hanyuma bamara gukora iyi bakazanakorana n’izindi zitandukanye. Ibi Davido yaba abikoze nyuma y’uko mu minsi yashize yasubiranyemo na Diamond indirimbo ye yitwa Number One igakundwa kandi ikongerera igikundiro aba bahanzi bombi mu ruhando mpuzamahanga.
Manirakiza Théogène