David ukurikiranweho urupfu rw'umugore we w'umunyarwandakazi Keza wabaye Miss Afrika yagejejwe imbere y'ubutabera

Imyidagaduro - 23/04/2014 9:31 AM
Share:

Umwanditsi:

David ukurikiranweho urupfu rw'umugore we w'umunyarwandakazi Keza wabaye Miss Afrika yagejejwe imbere y'ubutabera

Mu ijoro ryo ku itariki 31 Nyakanga 2013, nibwo umunyarwandakazi Miss Linah Keza wabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009 yishwe n’umugabo we David Kikaawa babanaga mu Bwongereza, uyu mugabo akaba yaragejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri maze ahakana ibyaha byose aregwa.

Miss Keza Elinah yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 31/7/2013. Umuvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko umugabo wa Elinah yatashye nijoro bagirana utubazo twabaviriyemo kurwana, hanyuma umugabo yanize uyu mugore arangije amutera icyuma arapfa.

Miss Linah Keza wabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009 yishwe tariki 31 Nyakanga 2013

Miss Linah Keza wabaye Miss Africa mu mwaka wa 2009 yishwe tariki 31 Nyakanga 2013

Nk’uko byatangajwe icyo gihe n’urubuga rwa investigator.co.ug rwo muri Uganda, rwavuze ko uyu mugabo David Kikaawa yishe uyu mugore we amuziza ko yamuciye inyuma.  Amaze kumwivugana yahise acika ariko akora ibishoboka byose arabanza akwirakwiza igihuha cy’uko yahise ajya kwiyahura ndetse ngo umurambo we bakaba bawusanze, mu majyaruguru y’umujyi wa Londres ariko nyuma aza gutahurwa.

Mbere y'uko aya mahano aba, David na Keza bajyaga bafatanya mu bikorwa bitandukanye

Mbere y'uko aya mahano aba, David na Keza bajyaga bafatanya mu bikorwa bitandukanye 

Nyuma y’uko atawe muri yombi, David Kikaawa yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata 2014 mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo kwica uwo bashakanye ndetse no gukwirakwiza ibihuha by’uko yihahuye, ibyo byaha byose ariko akaba yarabihakanye burundu aratsemba, urubanza ruza gusubikwa rukaba ruzasubukurwa kuwa kane w’iki icyumweru.

miss

Miss Linah Keza bivugwa ko uyu mugabo we yaba yaramuzizaga ko yamukekagaho kumuca inyuma

Miss Linah Keza bivugwa ko uyu mugabo we yaba yaramuzizaga ko yamukekagaho kumuca inyuma

Uyu mugabo David Kikaawa ukurikiranweho urupfu rw’umunyarwandakazi Keza Elinah wabaye Miss Africa, bari barabyaranye umwana umwe  w’umukobwa witwa Holy, icyo gihe akaba yarabuze mama we afite imyaka 3 gusa ahita ajya kubana na nyirarume ari we musaza wa mama we nawe wabaga mu Bwongereza, uyu mwana ufite imyaka 4 kugeza ubu akaba ari naho akibera.

Uyu mwana witwa Holy niwe Miss Linah yari yarabyaranye na David

Uyu mwana witwa Holy niwe Miss Linah yari yarabyaranye na David

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...