David Trésor Nduwimana yavuze ko ibyo Apostle Mignonne yamuhanuriye yatangiye kubibona

Imyidagaduro - 22/08/2026 6:45 PM
Share:

Umwanditsi:

David Trésor Nduwimana yavuze ko ibyo Apostle Mignonne yamuhanuriye yatangiye kubibona

Umuramyi David Trésor Nduwimana, umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ibyo Apostle Mignonne yamuhanuriye yatangiye kubibona mu buzima bwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda Tv, David Nduwimana yavuze ko ibyo Apostle Mignonne yamubwiye mu gihe cyashize yatangiye kubona ko biri gusohora, ibintu bigaragaza ko byamubereye ubuhamya bw'ibyo Imana ikomeje gukora mu buzima bwe no mu murimo wo kuramya.

David Trésor Nduwimana ni umwe mu baramyi bakunzwe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Narahariwe,” “Yesu ni Muzima” na “Uri Isoko”, ndetse n’izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Australia, amaze imyaka akora umuziki wa Gospel, ndetse izina rye rikaba rimaze kumenyekana.

David Nduwimana kandi ari mu bahanzi bazataramana na Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo muri Australia, mu bitaramo byiswe “African Gospel Echoes.” Ibi bitaramo bigamije guhuza Abanyafurika n’inshuti zabo batuye muri Australia, binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bahanzi bazakora ibitaramo bitatu muri Australia. Igitaramo cya mbere kizabera mu mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, bakomereze i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026, mbere yo gusoza uru rugendo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

Ku ruhande rwa David Trésor Nduwimana, kuba agiye gukomeza kugaragara mu bikorwa bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwa muzika, aho akomeje gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu batandukanye.

David Trésor Nduwimana yavuze ko ibyo Apostle Mignonne yamuhanuriye yatangiye kubibona


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...