David Nduwimana agiye guhurira na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro mu bitaramo muri Australia

Imyidagaduro - 31/07/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

David Nduwimana agiye guhurira na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro mu bitaramo muri Australia

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kwaguka ukambuka imipaka, hari ibitaramo bitangira nk'ibisanzwe ariko bikaza kwandikwa mu mateka kubera ubutumwa n'abahanzi bibumbiye hamwe. Ni ko bimeze ku rugendo rwiswe "African Gospel Echoes", ruzahuza abaramyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda, mu Burundi no muri diaspora, bagahurira ku rubyiniro rumwe mu gihugu cya Australia.

Umuramyi w'Umurundi David Nduwimana ni we uheruka kongerwa ku rutonde rw'abazaririmba muri ibi bitaramo, aho azafatanya na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro, mu rugendo rugamije gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni ibitaramo bizazenguruka imijyi itatu ikomeye yo muri Australia, birimo Brisbane ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, Melbourne ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, na Sydney ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2026.

Ibi bitaramo bifite umwihariko wo guhuza abahanzi bubatse amazina yabo mu bihugu bitandukanye, buri wese afite urugendo rwe n'ubutumwa bwe, ariko bose bahurira ku ntego imwe yo kugeza ubutumwa bwiza ku Banyafurika batuye muri Australia ndetse n'inshuti zabo.

David Nduwimana, urugendo rwamuvanye mu buhungiro rukamugeza ku rubyiniro rw'Isi

Mu bahanzi bazitabira uru rugendo, David Nduwimana afite amateka yihariye agaragaza uburyo impano ishobora guhindura ubuzima.

Uyu muramyi wavukiye mu Burundi yageze muri Australia mu 2013 nk'impunzi. Icyo gihe yari afite impamyabumenyi mu by'ubukungu, ariko nta muntu n'umwe yari azi muri icyo gihugu. Icyo yari yitwaje kurusha ibindi byose ni impano yo kuririmba n'igitari cye.

Mu myaka ya mbere ubuzima ntabwo bwamworoheye, ariko ntiyacitse intege. Yakomeje kwiga ubuzima bwo muri Australia no gukoresha impano ye mu nsengero, kugeza ubwo mu 2016 ibintu byatangiye guhinduka.

Amahirwe akomeye yaje ubwo yahuraga na Rob Clarke, wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa Rugby Australia, hamwe n'umugore we Kylie, bahuriye mu rusengero rwa St Matthews Church i Manly.

Iryo huriro ryabaye intangiriro y'urundi rugendo. Clarke yamuhaye amahirwe yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Australia mbere y'umukino wa nyuma wa Bledisloe Cup, amarushanwa akomeye ahuza Australia na New Zealand muri Rugby.

Mu 2020, David Nduwimana yongeye gukundwa n'abatari bake ubwo yaririmbaga mbere y'umukino ikipe ya Australia, Wallabies, yatsinzemo All Blacks ya New Zealand. Kuva icyo gihe, ijwi rye ryakomeje kuba kimwe mu bimenyetso by'ubudasa bw'Abanyafurika batuye muri Australia.

Richard Nick Ngendahayo, imyaka myinshi yubaka umurage wa Gospel nyarwanda

Mu bazifatanya na David Nduwimana harimo Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bafite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Yatangiye umuziki mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, yubaka izina rishingiye ku ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana no gukomeza kwizera.

Mu rugendo rwe amaze gusohora Album zirimo "Yambaye Icyubahiro", anamenyekana mu ndirimbo zakunzwe zirimo "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" na "Intwari Batinya", yongeye kuvugwaho cyane mu 2026 ubwo Gisa Cy'Inganzo yayisubiragamo nk'ikimenyetso cyo kumuha icyubahiro.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yiteguye guhura n'abakunzi b'umuziki muri Australia. Yagize ati: "Ni ibitaramo bidasanzwe ngiye gukorera muri Australia."

Yanahamagarariye abazitabira ibi bitaramo kuza bagafatanya na we mu kuramya no guhimbaza Imana.

Adrien Misigaro, ijwi ryambutse imigabane

Umunyarwanda Adrien Misigaro na we ni umwe mu bahanzi bazatanga umusanzu muri uru rugendo.

Uyu muramyi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Washington, amaze imyaka yubaka izina rye binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bw'ihumure, ibyiringiro no kwizera.

Mu bihangano bye harimo "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi", byamufashije kugera ku bakunzi ba Gospel bo hirya no hino ku Isi.

Yakoranye kandi n'abahanzi bazwi barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.

Uretse umuziki, Misigaro ashyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha urubyiruko. Mu 2019 yashinze umuryango Melody of New Hope (MNH) nyuma yo gusura Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, aho yatangije ibikorwa byo gufasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kubona amahirwe yo kwiyubaka.

"African Gospel Echoes", umushinga ushaka guhuza imigabane ibiri

Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye na Millenium Investment & Consulting, binyuze mu mushinga mushya wiswe "African Gospel Echoes", ugamije guhuza Afurika na Australia binyuze mu muziki wa Gospel.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bateguye ibi bitaramo, Nadine Shema, yavuze ko iki gitekerezo cyavutse hashize imyaka ibiri, nyuma yo kubona ko umuziki wa Gospel ushobora kuba urubuga rwo guhuza abantu baturuka mu bihugu n'imico itandukanye.

Yagize ati "N'ubwo dufite ibindi bikorwa dukora, njye n'umugabo wanjye twifuje kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Twahisemo gutangirira kuri uyu mushinga wa 'African Gospel Echoes' ugamije guhuza Australia na Afurika binyuze mu muziki."

Yasobanuye ko atari igitaramo kimwe gusa batekereza, ahubwo ari umushinga bifuza kuzajya bakora buri mwaka, batumira abahanzi baturuka mu Rwanda, muri Afurika y'Iburasirazuba no mu bindi bice by'umugabane.

Abifuza kuzitabira ibi bitaramo bamaze kubona amatike, aho itike isanzwe (Regular) igura Amadolari 65, mu gihe iya VIP igura Amadolari 100.

Ku Banyarwanda, Abarundi n'Abanyafurika batuye muri Australia, "African Gospel Echoes" si igitaramo gisanzwe. Ni umwanya wo kongera guhura, gusangira ukwizera no kwibuka umuco wabo binyuze mu ndirimbo.

Ku ruhande rw'abategura ibi bitaramo, bavuga ko intego nyamukuru atari ugukora ibitaramo gusa, ahubwo ari ugushyiraho urubuga ruhoraho ruzajya ruhuza umuziki wa Gospel nyafurika n'abawukunda muri Australia, ku buryo buri mwaka hazajya hakirwa abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Niba uyu mushinga uzagera ku ntego zawo, "African Gospel Echoes" ushobora kuba intangiriro y'ikiraro gishya gihuza impano zo muri Afurika n'abazikunda ku Mugabane wa Australia.David Nduwimana agiye guhurira na Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro mu bitaramo bitatu muri Australia

 

David Nduwimana wataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye agiye gutaramira muri Australia, igihugu abarizwamo kuva muri 2013


Rick Nick Ngendahayo utegerejwe i Kigali, agiye kubanza gutaramira muri Austaralia mu bitaramo bitatu


Adrien Misigaro uheruka i Kigali, yemeje kuzitabira ibitaramo bitatu byiswe “African Gospel Echoes”


Ibi bitaramo biri mu murongo wo guhuza Australia n’umugabane wa Afurika




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...