David Jonsson agiye gukina nka Black Panther mushya

Imyidagaduro - 27/07/2026 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

David Jonsson agiye gukina nka Black Panther mushya

Umukinnyi wa filime w’Umwongereza, David Jonsson, yatangajwe nk’umukinnyi mushya uzagaragara mu mwanya wa Black Panther muri filime ya gatatu y’uruhererekane rwa Black Panther.

Iyi nkuru yatangajwe n’umuyobozi w’iyi filime, Ryan Coogler, wavuze ko Jonsson, ufite imyaka 32, azakina ari umuhungu wa T’Challa, mu mico yakinwe n’umukinnyi Chadwick Boseman.

David Jonsson uzwi cyane kubera uruhare yagize muri filime n’uruhererekane nka Industry, The Long Walk na Alien: Romulus, yatangaje aya makuru ari kumwe na Ryan Coogler mu birori bya Marvel Studios byabereye muri Comic-Con International ku wa Gatandatu. Muri ibyo birori kandi hari abandi bakinnyi bazagaragara muri iyi filime, barimo Letitia Wright na Winston Duke.

Ryan Coogler, wegukanye igihembo cya Oscar mu cyiciro cy’umwanditsi mwiza wa filime y’umwimerere kubera filime ye Sinners yasohotse uyu mwaka, yavuze ko muri filime iheruka bakoze bagaragaje umwana wa T’Challa, imico ye imeze nk’iyakinwe na Chadwick Boseman.

David Jonsson wavukiye i London, yatangiye umwuga we mu makinamico ya West End. Yatangiye kugaragara kuri televiziyo mu 2018, ubwo yakinaga mu bice bibiri by’uruhererekane rw’amafilime y’ubugenzacyaha rwo mu Bwongereza rwitwa Endeavour.

Nyuma yaje kwamamara cyane kubera uruhare rwa Augustus “Gus” Sackey yakinnye mu bihembwe bibiri by’uruhererekane, kuva mu 2020 kugeza mu 2022.

Mu 2025, yagaragaye muri filime The Long Walk, yakozwe ishingiye ku gitabo cy’umwanditsi w’ibitabo biteye uby’obwoba, Stephen King. Muri uwo mwaka kandi yegukanye igihembo cya BAFTA Rising Star, gihabwa abakinnyi bakiri kuzamuka bafite impano idasanzwe.

Jonsson kandi azagaragara mu zindi filime ziteganyijwe gusohoka, zirimo The Chaperones, Benn/Eubank na Scandalous.

Ku bijyanye no kwinjira mu muryango wa Marvel, David Jonsson yagize ati: “Ndashimira uyu muryango mfite amahirwe n’umugisha wo kwinjiramo. Sinshaka kuvuga byinshi kuko nshaka ko ibyo nzakora ari byo bizivugira.”

Filime Black Panther III iteganyijwe kuzajya hanze muri sinema zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 15 Ukuboza 2028. Kugeza ubu, itariki izasohokeraho mu Bwongereza ntiratangazwa.

Chadwick Boseman yapfuye mu 2020 afite imyaka 43, nyuma y’imyaka ine yari amaze asuzumwe indwara ya kanseri y’amara.

Filime ya mbere ya Black Panther, yasohotse mu 2018, yari ishingiye ku gihugu cy’impimbano cya Wakanda, igihugu cya Afurika cyari cyihishe kandi gifite ikoranabuhanga rigezweho kubera ububiko bw’amabuye y’agaciro akomeye. Iyi filime yegukanye ibihembo bitatu bya Oscar.

Ryan Coogler, wayoboye filime ebyiri za mbere za Black Panther, yanabaye umwe mu bakoze uruhererekane rwa Ironheart na Eyes of Wakanda rwasohotse mu 2025.

David Jonsson yatangajwe nka Black Panther mushya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...