David Hockney wari umuhanga mu bugeni yitabye Imana ku myaka 88

Imyidagaduro - 12/06/2026 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

David Hockney wari umuhanga mu bugeni yitabye Imana ku myaka 88

Umuhanzi w’Umwongereza wamamaye ku rwego mpuzamahanga, David Hockney, wamaze imyaka irenga 60 ahanga ibihangano byahinduye uburyo abantu babona ubuhanzi, yapfuye afite imyaka 88.

Hockney wamenyekanye cyane mu myaka yi 1960 ubwo yari umwe mu bahanzi b’ingenzi mu rugendo rw’ubugeni bwa “pop art”. Yamenyekanye cyane kubera amashusho ye y’ibidendezi byo muri Los Angeles, umujyi Aho yabaye igihe kinini.

Mu bihangano bye bikomeye harimo “A Bigger Splash” na “Portrait of an Artist (Pool With Two Figures)”, byerekanaga ubuzima bwo muri Los Angeles burimo izuba, urukundo, irari ndetse n’agahinda kihishe inyuma y’ubuzima bw’abantu.

‎Nubwo benshi bamwibukira kuri ayo mashusho y’ibidendezi, umwuga wa Hockney ntiwagarukiye aho. Yakoze amashusho y’abantu, ibishushanyo by’imiterere y’ahantu, anagerageza gukoresha ikoranabuhanga rishya mu gukora ubuhanzi, harimo gukoresha iPad mu gushushanya.

‎David Hockney yari muntu ki?

‎David Hockney yavukiye i Bradford mu Bwongereza mu 1937, akaba yari uwa kane mu bana batanu. Yakuriye mu muryango yakundaga kuvuga ko wari ufite ibitekerezo bihamye kandi ushyigikira impano ze zo gushushanya.

‎Yize ubuhanzi muri Bradford College mbere yo kujya muri Royal College of Art i Londres mu 1959. Kuva akiri umunyeshuri yagaragaje ko atari umuntu ukurikiza amategeko asanzwe. Hari igihe yangaga gukora ibintu yasabwaga mu bizamini, avuga ko ibihangano bye ari byo byagombaga kumupimira.

‎Mu myaka ya mbere y’umwuga we, Hockney yakoze ibihangano byagaragazaga ubuzima bw’abantu bahuje ibitsina mu gihe mu Bwongereza ibyo byari bikiri ikibazo gikomeye mu mategeko. Igikorwa cye “We Two Boys Together Clinging” cyabaye kimwe mu byagaragaje uburyo yari afite ubutwari bwo kuvuga ku bintu byari bikomeye mu muryango.

‎Mu myaka ya hagati ya za 1960 yimukiye i Los Angeles, aho yakoze ibihangano byatumye arushaho kumenyekana. Igikorwa cye “Portrait of an Artist (Pool With Two Figures)” cyagurishijwe muri 2018 akayabo ka miliyoni 90.3 z’amadolari, kiba kimwe mu bihangano by’umuhanzi ukiriho byaguzwe amafaranga menshi cyane icyo gihe.

‎Hockney kandi ni we watangije uburyo bushya bwo gukoresha amafoto mu gukora ibihangano. Yakusanyaga amafoto menshi akayahuza kugira ngo agaragaze uburyo butandukanye bwo kureba ibintu, uburyo bwamwibutsa ubuhanzi bwa cubism bw’umuhanzi Pablo Picasso.

‎Mu myaka ye ya nyuma yakomeje kugerageza ibintu bishya. Yakoranye n’ikoranabuhanga nka mudasobwa, printer na iPad, avuga ko yashimishijwe n’ikoranabuhanga rifasha umuntu gukora amashusho mashya.

‎Nubwo yakundaga kunywa itabi kuva kera, Hockney yavugaga ko ryamufashaga mu mitekerereze ye. Mu 2005 yasubiye gutura mu Bwongereza, aho yakomeje gukora ibihangano bye. ‎

2013 ni bwo yahuye n’akababaro gakomeye ubwo umufasha we Dominic Elliott yapfaga mu buryo butunguranye iwe i Bridlington. aho avuga ko icyo gihe byamugoye cyane ndetse akagira igihe atekereza kureka gukora ubugeni.

David Hockney wari umuhanga mu bugeni yitabye Imana ku myaka 88


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...