Uyu mukino uhuza abasore
n’inkumi biyambura ubusa bakinjira mu nzu y’akataraboneka kugira ngo buri wese
arebe niba yabonamo umukunzi, basangizanye ibihe by’urukundo ndetse
banakemuriremo amakimbirane. Iyi nshuro, amashusho yafatiwe muri Panama mu nzu
y’akataraboneka, abategura iki kiganiro bavuga ko kizaba ari igice cyuzuyemo
amarangamutima akomeye, imyitwarire itunguranye n’amakimbirane, byose bizongera
kuvugisha benshi.
Abagaragaye
mu gice gishya barimo:
- Jordan,
w’imyaka 30: Yavuze ko iki gice kizarangwa n’urukundo
no kwerekana uruhande rw'ukuri rw'ubuzima bushingiye ku mibonano mpuzabitsina.
- Kier, 25:
Ukoresha inzu y’imikino y’amahirwe, avuga ko adakunze kugira amahirwe mu
rukundo. Yari mu bahatanye cyane mu makimbirane arimo impaka zituruka ku
rukundo rw’abantu batatu.
- Jarrakeh,
28:
Umuhanzi w’Umwongereza wabaye mu gisirikare cy'amato (Royal Navy), yavuze ko “inyanja
yamubereye umugore” kuko ariyo yamaragamo igihe kirekire bityo urukundo agiyemo ntirurambe. Yizera ko guca mu
bihe byo kwambara ubusa bizamufasha kubona uwo babana w'ukuri.
- Kelsey, 26:
Umucuruzi w’imodoka wo mu mujyi wa Essex, avuga ko abantu bazabona ubuzima
bwe bw’ukuri aho kugira ngo bakomeze kumubona nk’umukobwa usanzwe.
- Luke, 32: Benshi bamuzi cyane muri Married At
First Sight UK. Nyuma yo kugerageza gukundana muri iyo gahunda,
yongeye gushakisha urukundo muri Dating
Naked, avuga ko abamushaka bakunze kubanza gushidikanya ku mpamvu
nyazo z’urukundo rwe.
- Nina, 29:
Umukozi wo mu kabari ukomoka mu muryango w’i Laos, ariko wakuriye mu
Bwongereza no muri Australia, avuga ko yakora igishoboka cyose ngo abone umukunzi.
- Matt, 32: Ni umunyamakuru wari umaze umwaka wose atarakora
imibonano mpuzabitsina. Avuga ko ashaka umuntu uzamukunda adashingiye ku isura cyangwa
ku miterere gusa.
- Amara, 28: Ni umunya-Toronto uherutse kwimukira i Madrid, umaze imyaka irindwi ari
ingaragu. Avuga ko yahisemo kwiyambura ubusa ngo arebe niba urukundo rwe
rwarangira mu mucyo.
- Connor, 27:
Umunya-Australia uzwi mu myidagaduro yo kwiyambura imyambaro nka Magic Mike, avuga ko kuba mu
rugo rumwe n’abandi byamuteye kugereranya imiterere y’imibiri.
- Mani, 22:
Umukobwa ukomoka muri Jamaica wiyita “prinsesa ya Jamaica”, uzwi cyane ku
mbuga nkoranyambaga kubera amafoto y’ubwambure bwe, yijeje abafana ko yazanye udushya twinshi muri iki kiganiro.
Amakimbirane,
amarangamutima n’urukundo
Nk'uko bitangazwa na The Sun, abategura Dating Naked 2025 bavuga ko iki gice kizaba kirimo byinshi bizakomeza gushengura imitima y’abareba, harimo amarira, ibyishimo, urukundo rw’akanya gato n’amakimbirane y’urukundo. Ni urugero rugaragaza uburyo ibiganiro byo gushaka urukundo bikomeje kurenga intekerezo z'abantu no gutera abantu gukurikirana ubuzima bw’abandi mu buryo bwo gusetsa ariko bukwiye kwibazwaho.
Ikiganiro gihuza abashaka urukundo bambaye ubusa cyagarutse ndetse kizagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye
Rylan Clark ni we utegura iki gikirwa cwitwa ‘Dating Naked UK’ cyavugishije abantu benshi
Abutabira iki gikorwa cyo gushaka abakunzi baba bambaye uko bavutse