Ni
intambwe nshya ku musore wamamaye mu muziki no mu itangazamakuru, aho imyaka
myinshi amaze afasha abantu binyuze mu butumwa bwubaka no mu buhanzi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dashim yemeje aya makuru, avuga ko ibirori
byo kwambika impeta umukunzi we byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga
2026.
Agaruka
ku bijyanye n’igihe bazasezeranira, yavuze ko imyiteguro yatangiye, nubwo itariki
y’ubukwe itaratangazwa. Yagize ati: “Ubukwe ni mu bihe biri imbere, turi
kwitegura kurushinga.”
Aya
magambo agaragaza ko bombi batangiye urugendo rugana ku kubaka umuryango, nyuma
y’igihe bakundana.
Dashim
ni umwe mu bahanzi benshi b’Abanyarwanda bazamutse binyuze mu ndirimbo zakunzwe
mu bihe bitandukanye. Abatari bake baracyamwibukira mu bihangano nka ‘Gasaro ka
Mama’, ‘Mabukwe’ yakoranye na Uncle Austin, ndetse na ‘Bakunda Umurambo’,
indirimbo zamuhesheje izina mu muziki nyarwanda.
Nyuma
yaho yerekeje cyane mu mwuga w’itangazamakuru, aho yubatse izina rikomeye
binyuze mu kiganiro ‘Inzu y’Ibitabo’, cyafashije benshi gukunda gusoma no
kwiyungura ubumenyi. Muri icyo kiganiro haje kuvukamo n’agace yise ‘Ijambo
Ryahindura Ubuzima’, agamije gusangiza abantu inyigisho zibafasha mu mibereho
ya buri munsi.
Uyu
munyamakuru n’umuhanzi yavukiye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba
mu 1991. Amashuri yisumbuye yayize mu karere avukamo, mbere yo gukomereza muri
Institute of Kigali College (ICK), aho yarangije amasomo mu ishami
ry’Itangazamakuru.
Dashim
yigeze gutangaza ko impano y’ubuhanzi yayikomoye mu muryango, kuko nyirarume
Bizimana Loti na we yari umuhanzi, ibintu avuga ko byamubereye isoko y’ihumure
n’icyizere cyo gukomeza gukurikira inzozi ze.
Uyu
munsi, Dashim usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv10, yinjiye mu kindi cyiciro
cy’ubuzima bwe. Nyuma yo kubaka izina mu muziki, mu itangazamakuru no mu
rugendo rwo gufasha abantu binyuze mu butumwa atanga, ubu yatangiye no kwandika
amateka mashya mu buzima bw’urukundo.

Dashim yambitse impeta y'urukundo umukunzi we amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore mu birori bizaba mu gihe kiri imbere

Dashim usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv10 asobanura ko hari byinshi byatumye yiyemeza kuzabana n'umukunzi we

Dashim yavuze ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026
