Darko Nović waherukaga gutandukana na APR FC yabonye akazi gashya

Imikino - 30/08/2025 9:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Darko Nović waherukaga gutandukana na APR FC yabonye akazi gashya

Ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26 mu mwiherero i Kigali, yatangaje umutoza mushya, Umunya-Serbia Darko Nović, ufite imyaka 53.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe. Mu itangazo ryayo, Al Merrikh SC yavuze ko Darko azaba ari umutoza mukuru ndetse n’umuyobozi wa tekinike w’ikipe, mu gihe abazamufasha mu nshingano bazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha kugira ngo bashyire umukono ku masezerano kuko iyi kipe iri gukorera umwiherero mu Rwanda.

Abo bazamwunganira barimo Dragan Sarac (umutoza wungirije), Marmouche Mehdi (ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi), ndetse na Dragan Culum (usanzwe akora isesengura ry’amashusho).

Darko Nović asanzwe azwi mu gutoza amakipe akomeye muri Afurika. Ikipe aheruka gutoza ni APR FC yo mu Rwanda, aho yatoje umwaka umwe nubwo yari yarasinye imyaka ibiri ishobora kongerwa. N’ubwo yatandukanye na yo mbere y’uko shampiyona irangira, yasize ayihesheje ibikombe bitatu bikomeye birimo  Igikombe cy’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro 2025 n’igikombe cya shampiyona, ndetse ayigeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Usibye APR FC, Nović yatoje n’andi makipe arimo US Monastir yo muri Tunisia.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...