Aya makuru yashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku
wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Mu itangazo ryayo, Al Merrikh SC yavuze ko Darko azaba ari umutoza mukuru
ndetse n’umuyobozi wa tekinike w’ikipe, mu gihe abazamufasha mu nshingano
bazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha kugira ngo bashyire umukono ku masezerano
kuko iyi kipe iri gukorera umwiherero mu Rwanda.
Abo bazamwunganira barimo Dragan Sarac (umutoza
wungirije), Marmouche Mehdi (ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi), ndetse na Dragan
Culum (usanzwe akora isesengura ry’amashusho).
Darko Nović asanzwe azwi mu gutoza amakipe akomeye
muri Afurika. Ikipe aheruka gutoza ni APR FC yo mu Rwanda, aho yatoje umwaka
umwe nubwo yari yarasinye imyaka ibiri ishobora kongerwa. N’ubwo yatandukanye
na yo mbere y’uko shampiyona irangira, yasize ayihesheje ibikombe bitatu
bikomeye birimo Igikombe cy’Intwari 2025,
Igikombe cy’Amahoro 2025 n’igikombe cya shampiyona, ndetse ayigeza ku mukino wa
nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.
Usibye APR FC, Nović yatoje n’andi makipe arimo US
Monastir yo muri Tunisia.