Ibi Darest yabigarutseho nyuma y'igitaramo Bruce Melodie yakoreye i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, mu rwego rwo gusoza ibitaramo bya Summer Country Tour, byari bimaze kuzenguruka intara zitandukanye z'u Rwanda. Ni ibitaramo byahuje abahanzi barangajwe imbere na Bruce Melodie na The Ben.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Darest yanditse ubutumwa bugira buti: "Ben ni igipindi nyuma y'imyaka 16 ndi umufana wawe, guhera ubu ndi uwa Bruce."
Igitaramo cy'i Rubavu, Bruce Melodie yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu rugendo rwe rwa muzika zirimo Ikinyafu, Henzapu, Ndakwanga, Kungola, Fou de Toi n'izindi nyinshi, ibintu byashimishije abakunzi b'umuziki bari bitabiriye icyo gitaramo.
Ibitaramo bya Summer Country Tour byatangiye ku wa 13 Kamena 2026 i Musanze, bikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena, nyuma bibera i Bugesera ku wa 27 Kamena, mbere yo gusozwa i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Darest ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu muziki nyarwanda binyuze mu bihangano birimo The One, La Vida Loca yakoranye na Nel Ngabo ndetse na Amore, byamufashije kwagura izina rye mu muziki.



Nyuma y'imyaka 16 afana The Ben, Darest yahisemo gufana Bruce Melodie
