Daniel Sturridge wa Liverpool niwe wabaye umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa kabiri mu Bwongereza

Imikino - 14/03/2014 7:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Daniel Sturridge wa Liverpool niwe wabaye umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa kabiri mu Bwongereza

Umukinnyi wa Liverpool Daniel Sturridge n’ umutoza w’ ikipe ya West Ham United Sam Allardyce nibo batsindiye igihembo gitangwa buri kwezi nk’ umukinnyi n’ umutoza bitwaye neza muri uku kwezi gushize kwa Gashyantare.

Uku kwezi kwa kabiri kurangiye umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool FC ndetse n’ikipe y’ igihugu y’ u Bwongereza Daniel Sturridge ari we uhawe igihembo nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Daniel

Uyu musore yabashije kureba mu izamu inshuro zigera kuri 5 ndetse anabasha gutanga amapase (passes) abyara ibitego agera kuri 2 yose muri Barclays Premier League, shampiyona ikunzwe cyane ku isi yo mu gihugu cy’ u Bwongereza muri uku kwezi gushize kwa kabiri. 

Daniel

Ubu uyu musore w’ imyaka 25 y’amavuko akaba akomeje gufasha ikipe ye ya Liverpool aho iri ku mwanya wa 2 n’ amanota agera kuri 59 inganya na Arsenal ariko ikayirusha  ibitego. Ubu twabibutsa ko ikipe ya Liverpoool ifitanye umukino utoroshye na Manchester United kuri iki cyumweru.

Umutoza witwaye neza kurusha abandi ni Sam Allardyce wa West Ham United. Uyu mutoza akaba yarabashije guhesha ikipe ye amanota agera kuri 12, atsinda ibitego 9 ubwo yatsindaga amakipe nka Swansea City, Aston Villa, Norwich City na Southampton. Iki gihembo akaba akibonye ku nshuro ya 5 ariko akaba yagiherukaga mu myaka irindwi ishize, icyo gihe hari mu mwaka wa 2006 ubwo yatozaga ikipe ya Bolton Wanderers.

Alphonse Mukundabantu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...