Dangote yasinye amasezerano ya Miliyari $1 yo kubaka inganda nshya mu bihugu 7 byo muri Afurika

Ubukungu - 01/03/2026 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Dangote yasinye amasezerano ya Miliyari $1 yo kubaka inganda nshya mu bihugu 7 byo muri Afurika

Dangote yasinyanye amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari ya Amerika n’isosiyete y’Abashinwa yitwa Sinoma International Engineering agamije kwagura no kubaka inganda nshya mu bihugu birindwi byo muri Afurika.

Aya masezerano akomeye yasinyiwe i Lagos, akubiyemo imishinga 12 izashyirwa mu bikorwa mu bihugu birindwi. Ni umwe mu mishinga iri muri gahunda ya Dangote Cement Plc yo kongera ubushobozi bwo gukora sima bukagera kuri toni miliyoni 80 ku mwaka bitarenze 2030.

Ibi bijyana n’icyerekezo rusange cya Dangote Group cyiswe “Vision 2030”, kigamije kugeza ku musaruro wa miliyari 100 z’amadolari yinjira buri mwaka. Aya masezerano azafasha Dangote Cement gukomeza kuganza isoko ryo mu gihugu imbere, kongera ibyo yohereza mu mahanga no kunoza imikorere y’inganda zayo.

Umuyobozi washinze kandi akaba Perezida wa Dangote Group, Aliko Dangote, yavuze ko iyi mishinga ari ingenzi cyane kuko izafasha kunoza imikoreshereze y’ibikoresho n’inganda zisanzwe, no kubyaza umusaruro amahirwe aterwa n’izamuka ry’ubwubatsi muri Afurika.

Abasesenguzi bavuga ko uku kwaguka ari intambwe y’ingenzi izafasha isosiyete kubyaza umusaruro ubwinshi bw’umusaruro (economies of scale) mu masoko atandukanye yo mu karere.

Mu mishinga izashyirwa mu bikorwa harimo umurongo mushya wuzuye w’inganda muri Nigeria uzaba ufite n’ishami rito ryo gusya sima, indi mirongo mishya izubakwa muri Ethiopia, Zambia, Zimbabwe, Tanzania, Sierra Leone na Cameroon. Hazanagurwa kandi inganda zisanzwe muri Nigeria mu bice bya Itori, Apapa, Lekki, Port Harcourt na Onne.

Sinoma International Engineering ni yo izakurikirana ibikorwa byo kubaka inganda nshya, kwagura izisanzwe no kuzigeza ku rwego rwo hejuru, hagamijwe kongera umusaruro no kunoza uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu karere.

Uretse sima, Dangote Group inakomeje kwagura ibikorwa byayo mu bijyanye n’ingufu n’ubuhinzi. Uruganda rwa Dangote Fertiliser ruri muri Nigeria rwahindutse ihuriro rikomeye mu gutunganya ifumbire ishingiye kuri azote, ifasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Na none kandi, uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote (Dangote Refinery) rugeze ku bushobozi bwarwo bwose bwo gutunganya barrel 650,000 ku munsi, rukaba rutanga lisansi, mazutu n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu ndege, haba muri Nigeria no mu bindi bihugu.

Business Insider ivuga ko iyi mishinga yose igaragaza icyerekezo cyo kubaka urwego rukomeye rw’inganda zifitanye isano, zihuza ubwubatsi, ingufu n’ubuhinzi.

Aya masezerano ya miliyari 1 y’amadolari mu rwego rwa sima ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Vision 2030, ashimangira intego ya Dangote yo kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere inganda za Afurika no kuyigira umugabane ufite ejo hazaza heza mu bukungu.

Dangote yasinye amasezerano ya Miliyari $1 yo kubaka inganda nshya mu bihugu 7 byo muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...