Ni kimwe mu bikorwa binini byo kugurisha imigabane ku isoko ry’imari muri Afurika, aho Dangote agamije guha Abanya-Nigeria basanzwe amahirwe yo kugira uruhare mu ruganda rwe no kungukira ku iterambere ryarwo.
Ku munsi w’ejo, kuwa mbere, tariki 14 Nzeri 2026, ni bwo Dangote Refinery yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kugurisha imigabane y’uru ruganda.
Imigabane igurishwa ihwanye hafi na 3% by’agaciro k’uruganda rwa Dangote Refinery, ruherereye mu gace ka Lekki Free Zone hafi y’umujyi wa Lagos.
Uruganda rwatangiye gukora muri 2024, nyuma y’imyaka irenga 10 rwubakwa. Rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli tugera kuri 650,000 ku munsi, bituma ruba mu nganda nini cyane zitunganya peteroli ku Isi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Reuters, Abanya-Nigeria benshi bagaragaje ko bashishikajwe no kugira imigabane muri uru ruganda.
Umwe muri bo ni Isah Salisu, wavuze ko yabikuje amafaranga 50,000 by’ama-Naira yari yarizigamiye muri banki, akayashora mu migabane y’uruganda rwa Dangote.
Yagize ati: “Icyizere mfite ni uko amafaranga yanjye make umunsi umwe aziyongera. Sinshaka gucikanwa kuko abenshi nzi na bo barimo kuyashora.”
Iri gurishwa ry’imigabane rizwi nka IPO, rikaba riteganyijwe kumara ukwezi. Umuntu ashobora gutangira agura imigabane 10, aho buri mugabane ugura hafi amadolari ane y’Amerika.
Nubwo iki gikorwa cyakiriwe neza na benshi, inzobere mu bukungu zaburiye abashoramari ko gushora mu migabane bitavuze ko amafaranga yabo azahita yiyongera.
Dr Abdulrazak Ibrahim Fagge, inzobere mu bukungu no mu bucuruzi, yavuze ko iki gikorwa cyanditse amateka, ariko abashoramari bakwiye kumenya ko igiciro cy’imigabane gishobora kuzamuka cyangwa kikamanuka.
Yagize ati: “Abashaka kugura imigabane, cyane cyane abagura ku nshuro ya mbere, ntibakwiye gushoramo amafaranga yabo yose cyangwa amafaranga bazakenera mu gihe cya vuba.”
Yasabye abashoramari gushora amafaranga bashobora gusiga muri icyo gikorwa mu gihe kirekire, aho gushoramo amafaranga bateganya gukoresha mu mezi ari imbere.
Yanasabye abantu kwirinda abatekamutwe bashobora kubyaza umusaruro iki gikorwa, abasaba gukorana gusa n’ibigo byemewe.
Nigeria ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umusaruro mwinshi wa peteroli, ariko mbere y’uko uruganda rwa Dangote rutangira gukora, igihugu cyatumizaga mu mahanga igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli cyakoreshaga, kubera ubushobozi buke bwo gutunganya peteroli icukurwa imbere mu gihugu.
Uruganda rwa Dangote rwubatse mu gace ka Lekki Free Zone hafi ya Lagos, aho mu kurwubaka hakoreshejwe ubutaka bunini cyane, ndetse hakurwa umusenyi ungana na metero kibe miliyoni 65.
Umushinga wo kubaka uru ruganda watangajwe bwa mbere muri 2013, icyo gihe bikaba byaravugwaga ko uzatwara hafi miliyari 19 z’amadolari. Kubaka byatangiye muri 2017, ariko bigenda bitinda, cyane cyane kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Aliko Dangote, ufite imyaka 67, yavukiye muri Leta ya Kano mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Forbes ivuga ko afite umutungo ubarirwa muri miliyari 28 z’amadolari y’Amerika. Ubukire bwe bwatangiye cyane mu bucuruzi bwa sima n’isukari muri Nigeria, nyuma ibikorwa bye bigera no mu bindi bihugu 16 bya Afurika.
Kompanyi ye, Dangote Cement, ni imwe mu ziza ku isonga mu gukora sima nyinshi muri Afurika.
Ubu Dangote Refinery na yo iri mu mishinga minini y’ubucuruzi yakoze, ikaba ifite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru 650,000 twa peteroli ku munsi.
Amafaranga azava mu igurishwa ry’iyi migabane ateganyijwe gufasha uruganda kongera ubushobozi bwo gutunganya peteroli, ndetse bikaba biteganyijwe ko bushobora kwikuba hafi kabiri.
Iri gurishwa ry’imigabane kandi rishobora guha Abanya-Nigeria benshi amahirwe yo kugira uruhare mu ruganda rukomeye rwatangiye kugira uruhare runini rw’umuherwe wa mbere muri Afurika.
