Dangote yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ojy Okpe wa ARISE News, aho yasubizaga ku byamugoye mu rugendo rwe rwo kubaka ubucuruzi bunini muri Nigeria.
Yavuze ko ubucuruzi bw’imyenda bwaje guhomba kubera ko politiki za Leta zitarengeraga bihagije abacuruzi bo mu gihugu, kandi ibicuruzwa byaturukaga cyane mu Bushinwa no mu Buhinde bikarushaho guhatana n’ibikorerwa mu gihugu. Ati: “Ikosa rikomeye mu bucuruzi nakoze ni iry’inganda z’imyenda.”
Yavuze ko ibicuruzwa byo mu mahanga byari byararenze ubushobozi bw’inganda zo mu gihugu bwo guhangana na byo, ku buryo amaherezo byabaye ngombwa ko ibikorwa bifungwa. Ati: “Twari turi hasi y’ibicuruzwa byaturukaga mu Bushinwa no mu Buhinde. Amaherezo byabaye ngombwa ko dufunga.”
Guhagarika ibikorwa by’inganda z’imyenda kwa Dangote byagize ingaruka ku bakozi benshi
Dangote yavuze ko abakozi hafi 8,000 batakaje akazi, muri bo 6,920 bakaba bari abakoraga muri Nigerian Textile Mills i Ikeja, Lagos. Yavuze ko ibi byabaye kimwe mu bihe bikomeye byamwigishije ko ishoramari mu nganda rigomba guteganywa mu buryo bwatuma rikomeza kubaho no mu gihe Leta yaba itakiyishyigikiye.
Uyu mukire wa mbere muri Afrika, yavuze ko yari yarashoye imari muri Dangote General Textile Mills i Kano, ndetse anagira uruhare mu ishoramari muri Nigerian Textile Mills.
Icyakora, izo gahunda zaje guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo ibicuruzwa byatumizwaga hanze ku giciro cyo hasi, politiki zidahoraho zikanahindagurika ndetse n’ibindi bibazo byabangamiraga inganda zo mu gihugu.
Kuri Dangote, ibi byabaye isomo rikomeye ku bijyanye no gukora ubucuruzi mu gihugu aho abakora mu nganda bahura n’ihindagurika rya politiki n’amarushanwa akomeye y’ibicuruzwa bituruka hanze.
Dangote kandi yagaragaje ko kimwe mu byamufashije gukemura ibibazo byari bisigaye nyuma yo kuva mu nganda z’imyenda ari igurishwa rya Liberty Merchant Bank, aho yagurishijwe hafi miliyari 1.2 z’amanaira, muri zo hafi miliyari 985 z’amanaira zigakoreshwa mu kwishyura pansiyo n’andi mafaranga yagombaga guhabwa abakozi mu gihe cyo gusoza ibikorwa.
Dangote yavuze ko ibyamubayeho mu nganda z’imyenda byamwigishije akamaro ko kureba niba ubucuruzi bushobora kwihagararaho, aho kwishingikiriza igihe kirekire ku burinzi bwa Leta.
Mu kiganiro kimwe, yanagaragaje ko ihindagurika rya politiki za Leta, amashanyarazi adahagije ndetse n’igiciro cy’inguzanyo bikiri mu mbogamizi zikomeye ku bakora ibijyanye n’nganda muri Nigeria.
Yavuze ko gutanga uburinzi ku nganda zo mu gihugu bifasha igihugu guhanga imirimo no kugabanya ukwishingikiriza ku bicuruzwa bitumizwa hanze. Ati: “Iyo utumiza ibintu hanze, uba wohereza imirimo yagombaga gukorerwa mu gihugu.”
Nubwo ishoramari rye mu nganda z’imyenda ritagenze uko yari abyiteze, Dangote yakomeje gushora imari mu nganda nini muri Nigeria, zirimo iza sima n’ibindi bicuruzwa by’ubwubatsi, ifumbire n’uruganda rutunganya peteroli.

Umuherwe Dangote yahishuye ikosa rikomeye yakoze ryatumye ahomba akayabo, abakozi hafi 8,000 bagatakaza akazi
