Ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye kuri GEF, kuko bishimangira intego yayo yo guhuza ba rwiyemezamirimo, abashoramari, abayobozi mu bucuruzi, abahanga mu guhanga udushya, abashinzwe politiki ndetse n’ibigo mpuzamahanga, kugira ngo bashake amahirwe mashya kandi bafatanye guteza imbere ubukungu.
Nk’umuyobozi w’icyubahiro wa GEF, Dangote yemeye gutanga ubufasha bwe bwose mu gushyigikira intego z’iri huriro, cyane cyane mu guteza imbere kwihangira imirimo, guhanga udushya, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika no ku Isi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, Global Entrepreneurship Festival iteganya kwakira abantu barenga 10,000, barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari bagera kuri 200, abayobozi ba Leta, abahanga mu guhanga udushya ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi.
Iyi nama izamara iminsi itatu, izatangira ku wa 6 Ugushyingo, isozwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, i Cairo muri Misiri, igamije guhuza abantu no kuganira ku mahirwe y’ubucuruzi, ibitekerezo bishya, ishoramari n’ubufatanye.
Dangote nk’icyitegererezo cy’umushoramari w’Umunyafurika
Dangote yagizwe Grand Patron mu gihe ubucuruzi n’ishoramari by’Abanyafurika bikomeje kwitabwaho cyane ku rwego mpuzamahanga.
Urugendo rwa Dangote mu bucuruzi na rwo rufatwa nk’urugero rw’uburyo ikigo cyatangiriye ku rwego rw’imbere mu gihugu gishobora gukura kikagira ibikorwa bifite uruhare rukomeye ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi.
Dangote Group, iyoborwa na Dangote, yashoye imari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ibikorwa remezo, umusaruro w’ibiribwa n’ingufu, ibikorwa byagize uruhare mu guhanga imirimo no kongera ubushobozi bwo gukora muri Afurika.
Ubuyobozi bwa GEF, buyobowe na Perezida wayo Dr. Summy Smart Francis, bwavuze ko guha Dangote uyu mwanya ari igihamya gikomeye cy’uko umuryango wemera icyerekezo cya GEF.
Dr. Summy Smart Francis yavuze ko ibi bizafasha kurushaho guteza imbere intego yo guhuza ba rwiyemezamirimo, igishoro, amasoko, ibigo n’amahirwe ari hirya no hino ku Isi.
GEF ikomeje kwihurizamo abafite ibitekerezo bishya n’abashaka kubishyira mu bikorwa, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no gutanga umusanzu mu mpinduka z’ubukungu muri Afurika no ku Isi.

