Dangote ntashyize imbere kubyara umuhungu uzamuzungura, yizeye abakobwa be batatu

Ubukungu - 16/09/2026 1:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Dangote ntashyize imbere kubyara umuhungu uzamuzungura, yizeye abakobwa be batatu

Umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yavuze ko kuba yakongera kubyara umuhungu utwara izina ry’umuryango ndetse akazamuzungura, akanamusimbura mu bucuruzi atari byo ashyize imbere, kuko yizeye ko abakobwa be batatu bashobora gukomeza umurage we no guteza imbere ikigo cye cya Dangote Group.

Dangote w’imyaka 69, akaba ari Perezida wa Dangote Group ndetse na Dangote Refinery, yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Arise TV ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026.

Uyu muherwe ukomoka muri Nigeria yabajijwe niba agitekereza gushaka kubyara umuhungu, cyane ko mu muco wo muri Leta ya Kano, aho akomoka, umuhungu akunze gufatwa nk’uzakomeza izina ry’umuryango ndetse akazungura ibikorwa by’umuryango.

Dangote yavuze ko atari byo ashyize imbere, ashimangira ko Imana ari yo igenzura ibiba mu buzima. Ati: “Ibyo ntabwo ari byo nshyize imbere. Reka mbivuge nta kuzuyaza, ntabwo ari byo nshyize imbere. Imana igenzura byose. Rimwe na rimwe ushobora gusenga usaba umuhungu, ariko uwo muhungu akaba ari we wazasenya izina ry’umuryango.”

Yakomeje avuga ko iyo Imana itaguhaye ikintu, atari ngombwa guhatiriza, ahubwo umuntu akwiye kwishimira ibyo yamaze guhabwa. Yagize ati: “Rimwe na rimwe, iyo Imana itaguhaye ikintu, ntugahatirize kugira ngo ukibone. Nubwo naba mfite umuhungu, ntabwo ntekereza ko yaba yarakoze neza kurusha aba bakobwa batatu mfite.”

Abakobwa be batatu bari mu buyobozi bwa Dangote Group

Dangote afite abakobwa batatu ari bo Fatima, Halima na Mariya, bose bakaba bafite inshingano zitandukanye mu bikorwa by’ubucuruzi bw’umuryango.

Uyu muherwe yavuze ko abakobwa be bagaragaza ubushake bwo gukorera muri sosiyete y’umuryango kandi ko atari ibintu yabahatirije. Yagize ati: “Ntekereza ko umwe muri bo ashobora kuyobora. Maze igihe mbakurikiranira hafi, ku buryo nshobora kubona umwe muri batatu ushobora kuyobora. Bashishikajwe cyane n’ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko abakobwa be bishimira ibyo bakora muri sosiyete, kandi ko atabahatiye kuyinjiramo.

Dangote kandi yavuze ko afite icyizere ko abakobwa be bashobora kurenga ibyo yagezeho ndetse bakazamura Dangote Group ikagera ku rwego rwo hejuru kurushaho.

Dangote Group ni umwe mu miryango y’ubucuruzi ikomeye muri Afurika, ikorera mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa, ifumbire n’ingufu.

Uyu muherwe yakunze kugaragara avuga ku bijyanye n’ejo hazaza h’ubucuruzi bwe, cyane cyane ku buryo ibikorwa yubatse mu myaka myinshi bizakomeza gukora n’igihe atakiri ku buyobozi bwabyo.

Kuri Dangote, kuba afite abakobwa batatu bashishikajwe n’ubucuruzi ndetse bakaba bamaze kugira inshingano muri Dangote Group ni ikimenyetso cy’uko umurage w’umuryango ushobora gukomeza no mu gihe hatari umuhungu uzawuzungura.

Dangote ntashyize imbere kubyara umuhungu uzamuzungura, avuga ko yizeye abakobwa be batatu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...